Salade ya Chickpeas

Yanditswe: 03-08-2014

Chickpeas cyangwa pois chiches ni ubwoko bw’ibishyimbo bitera mu Rwanda ndetse nta zina ry’ikinyarwanda ryabyo rihari. Ibi bishyimbo ariko biboneka mu ma supermarket .

Ibyo ukoresha :

Gr 150 za chickpeas zumye cyangwa agakopo kamwe ka chickpeas ziteguye.

Vinaigrete ikozwe hamwe na :

Ikiyiko 1 kinini cya moutarde ya Dijon

Ikiyiko 1 kinini cya divayi y’umweru cyangwa vinaigre cyangwa amazi y’indimu

Ibiyiko 4 binini bya huile d’olive

Umunyu na poivre

Igitunguru 1 gito, ugikate mu tuziga.

Tungurusumu 1, isekuye

Perisile

Uko ubitegura :

Niba wakoresheje chickpeas zumye, uziraze mu mazi ijoro ryose. Umunsi ukurikira, uziminine maze uzishyire mu kindi gisorori hamwe n’amazi ahagije kuri izo zose. Utongereyemo umunyu ubishyire ku muriro ubireke bitogote mu gihe cy’iminota 30-45 kugeza igihe zihiriye. Nizimara gushya, uziminine na none maze uzunyuguze n’amazi akonje. Niba warakoresheje chickpeas zo mu dukopo, uziminine mu mazi ziba zirimo maze uzunyuguze mu mazi akonje.

Mugihe chickpeas ziri gutogota, tegura ya vinaigrete maze uyivangire mu gisorori kinini.

Ongera chickpeas mu cya gisorori kirimo vinaigrete, uzishyiremo zigishyushye. Nibwo buryo bwiza bwo kugirango chickpeas zifate impumuro ya vinegrete.

Shyiramo bya bitunguru wakase ariko usige ducye two kuza gutakisha, maze unashyiremo ya tungurusumu.

Maze ubitereke igihe kingana n’isaha, ukajya ugaragura rimwe na rimwe.

Nyuma y’isaha, uze gutakisha ibitunguru wasize hamwe na perisile.

Igaburwa nka salade, ushobora kuyigabura mu masaha ya saa sita hamwe n’umugati cyangwa chapatti.

Madame Marie, Umutoza mu guteka , tel 0785296033

photo : google

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe