Libby Lane, umugore wa mbere ugiye kugirwa Musenyeri

Yanditswe: 19-12-2014

Nyuma y’impaka zimaze imyaka, hibazwa niba mu itorero ry’abangilikani bakemerera abagore kuba abasenyeri dore ko ubusanzwe bari bemerewe kuba abapasteri gusa, Libby Lane niwe mugore wa mbere wemejwe ko azimikirwa ubusenyeri mu itorero ry’abangilikani mu Bwongereza.

Mrs lane yabaye umupasiteri ku ikanisa ya Saint Peter na Saint Elizabeth, muri diyoseze ya Chester kuva muri 2007.

Mrs Lane yabanje kuba umudiyakoni mu 1993, mu 1994 agirwa pasiteri aho yayoboraga ikanisa ya Blackburn, muri Lancashire.
Kuva muri 2010 Lane yabaye umuyobozi w’umuryango w’abagore muri diocese ya Chester

Inama nkuru y’abangilikani yatoye itegeko ryo kwemerera abagore kuba ba musenyeri mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka ariko riza kwemezwa bwa nyuma kuri 17 Ugushyingo, 2014.

Kuba umugore agiye kuba musenyeri mu itorero ry’abangilikani bije nyuma yaho hashize imyaka igera kuri 20 abagore b’abangilikani bemerewe kuba abapasiteri
Ministri w’intebe w’Ubwongereza David Cameron yavuze ko umunsi umugore yemerewe kuba musenyeri bwa mbere mu mategeka uzahora wibukwa byaba mu itorero ndetse no ku gihugu muri rusange kuko abagore nabo bashoboe kuyobor mu myanya yo hejuru.

Umwamikazi w’ubwongereza nawe yagize icyo abivugaho maze avuga ko uyu munsi ari umunsi udasanzwe kuri we.

Mrs lane yatangarije BBC ko yishimiye cyane kuba agiye kuba umugore wa mbere w’umusenyeri ariko na none ngo yatunguwe cyane no kuba ariwe bahisemo kandi yari asanzwe yikorera umurimo woroshye wo kuyobora ihuriro ry’abagore.

Umugabo wa lane nawe asanzwe ari umupasiteri, umuryango wabo ukaba ariwo wa mbere ugiye kuba ugizwe n’umugore n’umugabo umwe ari umupasiteri undi ari umusenyeri.

Lane azimikwa hamwe n’abandi basenyeri 8, mu birori bizaba tariki ya 26 Mutarama, 2014 akazaba Musenyeri wa diyoseze ya Stockport

Source : BBC

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe