Devotha, adoda amatapi, ibitebo biteka, n’ubundi bukorikori

Yanditswe: 26-01-2015

Musanabera Devotha adoda amatapi akoresheje, akagakora ibitebo biteka bikanashyushya n’ibindi bijyanye n’ubukorikori. Devotha nubwo akuze afite intego yo gukomeza gukora ibihangano bye, akazagira umurage asiga mu rubyiruko uzabarinda ubushomeri.

Devotha ni umubyeyi ubona ko akuze, ariko akora ubukorikori butandukanye burimo kudoda amatapi akoresheje koroshi n’ubudodo akabidodera ku mufuka usanzwe ku buryo abiteranya ukaba utamenya ko ari indodo ziri ku mufuka.

Usibye amatapi kandi Devotha akora n’ibitebo bishyushya bikanateka aho iyo ushaka gutekamo ubanza ugakaranga n’iba ibyo uteka bikarangwa ugashyiramo amazi bigatogota mu gihe bitarashya ukabitereka muri cya gitebo bigahiramo kandi bikagira impumuro nziza kuko umwuka wose uba wagumyemo. Devotha kandi akora amaherena, inigi, ibikomo, ibiseke n’amaplateau.

Uyu mubyeyi yatangiye kwiga iby’ubukorikori arengeje imyaka 50, akaba yarafashijwe n’umushinga ariko kuko yabikundaga mu bagore barenga 30 bari kumwe niwe wenyine wabibyaje umusaruro.

Devotha ati : “ Twatanzwe n’umurenge wa Kagarama muri 2007 turi abagore barenga 30, turigishwa ariko kuko njye nari nsanzwe mbikunda nijye njyenyine wasigaye mbikora, abandi bacitse intege”

Nubwo Devotha yatangiye kwiga iby’ubukorikori akuze abona ko iyo ukunze ikintu nta mpamvu wareka kugikora kuko ubukorikori budasaba kuba uri muto cyangwa se ushaje.

Devotha agira ati : “Iyo abantu batangiye kugera muri iyi myaka baritinya ariko ikintera umwete nuko mbona njyana ibyo nkora ku isoko bigapiganwa n’iby’abandi . Nko mu imurikagurisha ry’umwaka ushize nagiyemo kandi ibintu byanjye abantu barabikunze cyane cyane biriya bitebo.”

Devotha aterwa ishema no kuba abyaza umusaruro impano ye y’ubukorikori ndetse akaba abona amasaziro ye azaba meza kuko ntawe azaba asabiriza kandi akaba yifuza kuzigisha impano ye mu rubyiruko narwo rukazagira icyo rwigezaho.

Devotha yagize ati : ‘Genda mbona ibiraka byo kwigisha, naguzemo ikibanza mu mafaranga nkuye mu bukorikori, kandi noneho no muri iyi myaka yanjye ngezemo intumbero mfite nuko nazasaza neza mfite ahantu nkorera narigishije urubyiruko narwo rugasigarana ku mpano mfite. Impamvu nzibanda ku rubyiruko ni uko iyo urubyiruko rudafite icyo rukora ari abashomeri badafite icyo bakora baba bababaje cyane kandi aribo mbaraga z’igihugu”

Ku bindi bisobanuro babariza kuri 0788499979 no kuri e-mail : devothamusaniwabo@gail.com

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe