Ibisusa ( imboga z’ibihaza) mu bishyimbo

Ibikoresho :
Ibishyimbo bitetse ukabipima bitewe n’ibyo ushaka
Ibisusa umufungo 1
Umunyu
Amavuta
igitunguru

Uko bikorwa :
Fata ibishyimbo ushyiremo amazi agakombe 1
Kata imboga ushyire hejuru y’ibishyimbo ucanire imboga zishye ariko ntizihwame
Karanga igitunguru ukureho za mboga uzikarange
Zikarage cyane zishye neza ubone gusukamo ibishyimbo
Karaga bize kuba byumutse ( bimwe mu Kinyarwanda bita inkarago)
Birishe umuceri, kera bakundaga kubirisha umutsima w’amasaka

Gracieuse Uwadata