Inyama zirimo ibibabi by’ibijumba
Ibibabi by’ibijumba bitekwa nkuko izindi mboga zose zitekwa zikaba ari imboga zikundwa kutekwa mu bihugu bya Afrika nko muri Guinée.
Ibikoresho :
- Ibibabi by’ibijumba garama 200
- Inyama garama 500
- Amamesa ml 100
- Maggi 2
- Igitunguru 1
- Umunyu
Uko bikorwa :
- Togosa inyama mu mazi aringaniye
- Zimaze gushya sukamo ibibabi by’ibijumba wakese neza
- Pfundikira bimare iminota 5, shyiramo igitunguru wongere upfundikire bibire
- Ongeramo amamesa, maggi n’umunyu upfundikire bimare iminota 20
- Izimboga ziryoha cyane ku muceri.
Gracieuse Uwadata