Inyama zirimo ibibabi by’ibijumba

Ibibabi by’ibijumba bitekwa nkuko izindi mboga zose zitekwa zikaba ari imboga zikundwa kutekwa mu bihugu bya Afrika nko muri Guinée.

Ibikoresho :

  • Ibibabi by’ibijumba garama 200
  • Inyama garama 500
  • Amamesa ml 100
  • Maggi 2
  • Igitunguru 1
  • Umunyu

Uko bikorwa :

  • Togosa inyama mu mazi aringaniye
  • Zimaze gushya sukamo ibibabi by’ibijumba wakese neza
  • Pfundikira bimare iminota 5, shyiramo igitunguru wongere upfundikire bibire
  • Ongeramo amamesa, maggi n’umunyu upfundikire bimare iminota 20
  • Izimboga ziryoha cyane ku muceri.

Gracieuse Uwadata