Antoinette, umuyobozi wa Women for Women mu Rwanda

Yanditswe: 23-02-2015

Uwimana Antoinette, ayobora umushinga Women for Women International ku rwego rw’igihugu. Mbere yo kugera kuri urwo rwego, Antoinette yakoze indi mirimo itandukanye yiganjemo iyo guteza imbere imibereho y’abaturage, akaba ari umwe mu bagore bafite intego yo guharanira iterambere ry’abagore n’abaturage muri rusange.

Antoinette yize amashuiri ye abanza n’ay’isumbuye kuri Goma, kaminuza ayigira i Bunia ahakura impamyabumenyi y’imyaka 3 mu binyabuzima n’ubutabire ( Biologie Chimie).

Nyuma yaho yaje kongera kwiga mu Rwanda muri ULK abona Impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza ( licence) muri Demographie, hanyuma yiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Sante Publique kuri Kaminuza y’u Rwanda.

Antoinette yatangiye gukora muri Women for Women muri Werurwe 2014, avuye mu mirimo itandukanye.

Antoinette yayize ati : “ Naje gukora muri Women for Women International mvuye mu mirimo narisanzwe nkora muri SNV( umuryango w’abaholande ushinzwe amajyambere) kubera yuko kuva kera nkunda gukora imirimo ijyanye no guteza imbere abaturage byumwihariko abagore.

Kuva aho ndangirije amashuri ntangiye gukora, nakunze kuba mu mashyirahamwe ateza imbere abagore na n’ubu kandi n’akazi nakoze kose kerekeza ku mibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.”

Mu mirimo itandukanye Antoinette yakoze harimo : kuba yarababye umwarimu mu mashuri yisumbuye kuri Goma muri Congo kuri Lycée Amani, yayoboye ishuri ryisumbuye rya Aspek i Kibungo, nyuma yaho aza no kuba Sous Prefet w’Imibereho Myiza y’Abaturage mu ntara ya Kibungo.

Hanyuma yakoreye umushinga wakoreye muri MINALOC witwa Decentralisation Fiscale, anakorera umuryango ARD (Associate in Rural Developement) .Nyuma yakoreye umushinga TWUBAKANE / Health and Decentralisation Project, nawo waterwaga inkunga na USAID ukaba yarakoreraga RTI (Reaserch Triangle Institute).

Nyuma yaho yagiye gukora muri SNV ahava ajya kuba umuyobozi wa Women for Women International mu Rwanda.

Antoinette ni umubyeyi w’ abana 4, umukuru atangiye kaminuza uyu mwaka naho umuto afite imyaka 2 gusa.

Kuba ari umugore kandi afite umuryango agomba kwitaho ntibimubuza gukora akazi ke neza nkuko abyivugira agira ati : “Ndagerageza nkakora gahunda z’urugo n’akazi ariko nkareba n’uburyo mbona ubufasha mw’imirimo yo mu rugo itandukanye kuko ntayikora yose hamwe n’akazi ngo bikunde.

Abo dufatanya ba mbere n’umuryango wanjye buri wese abafite icyo akora urugero nk’abana bakuru bafasha murumuna wabo gukora devoir (umukoro). Ngerageza kuba mu rugo igihe cyose mbishoboye, kandi igihe mpari umuryango wanjye uba ubona ko umutima wanjye wose uba uri mu rugo”

Umushinga Women For Women International Antoinette abereye umuyobozi mu Rwanda, wageze mu Rwanda mu 1997 ukuba ugamije gufasha abagore bakennye kurusha abandi batoranywa ku rwego rw’umudugudu, bakabaha amahugurwa mu gihe kingana n’umwaka ajyanye no kwihangira imirimo, kwiga imishinga, bakaba banabagenera inkunga y’amafaranga make buri kwezi, bakabigisha kwizigamira, n’ibindi

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • mbikuye k’umutima ndashimira Madamu Antoinette hari atababwiye yakoze ntazibagirwa.yayoboye orpheline kibungo aradufasha twe twari tumaze kuba imfubyi muri Genocide aradukurikira kugeza aduhaye imiryango.ubu twabaye bakuru dufite n’akazi niwe tubikesha Imana izamuhe byose.

  • Chere Yvonne,

    Ntabwo nabiaagiwe gusa aha twahashyize incamake cyakora nakwishimira ko twakongera tukabonana. Nawe kandi Imana ikomeze ikugirire neza !

    Antoinette

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe