Menya biruseho Ministri Oda Gasinzigwa

Yanditswe: 15-03-2015

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Oda Gasinzigwa, ni umwe mu bagore bagize uruhare rukomeye mu kuvuganira abagore no mu iterambere ry’umugore muri rusange, abinyujije mu mirimo itandukanye yagiye akora yo gushyigikira abagore.

Gasinzigwa yavutse mu w’I 1967, avukira muri Tanzaniya ku byabyeyi b’abanyarwanda bari barahungiyeyo.

Nyuma yaho RPF ihagarikiye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minister Gasinzigwa yafatanije n’abandi kubaka igihugu cyari kivuye mu bihe bikomeye, ariko cyane cyane afatanya n’abagore.

Mu 1998 Honorable Gasinzigwa yatorewe kuba umwe mu bakozi bakorana n’ubunyamabanga bw’inama y’igihugu y’abagore aho yakoraga ibikorwa bitandukanye birimo ubuhuzabikorwa n’ ubuvugizi bw’ibikorwa by’inama y’igihugu y’abagore.

Gasinzigwa kandi yakoze ibikorwa bikomeye birimo guhuza abagore bari bagifite ibikomere bya Jenoside, harimo abarokote Jenoside n’abafite abagabo bafungiwe Jenoside, ndetse n’abari bavuye mu buhungiro.

Muri 2001 yatorowe kuba umunyamabanga w’inama y’igihu y’abagore ushinzwe ibikorwa by’inama y’igihugu y’abagore kuva ku rwego rw’umudugudu.

Muri 2004 yatorewe kuba perezida w’inama y’igihugu y’abagore aho yari afite inshingano zirimo izo gukangurira abantu gusobanukirwa n’uburinganire, no gutezambere umugore, ubuvugizi, gushyigikira ubushobozi bw’umugore no kumuha umwanya mu bikorwa byose biteza imbere igihugu.

Muri 2008 Gasinzigwa yagizwe umugenzuzi mukuru w’urwego rushinnzwe iyubahirizwa ry’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo (GMO), akaba yarahavuye muri 2013 ajya ku mwanya wa Ministri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, aho yasimbuye Nyakwigendera Inyumba Aloisea witabye Imana mu mpera za 2012.

Ministiri Gasinzigwa kandi yakoranye n’ibigo byaba ibyo mu gihugu ndetse n’ibyo mu karere bigamije gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’amahoro. Kuva muri 2005 kugeza muri 2009 yakoranye na komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge. Yanahagarariye u Rwanda mu nama mpuzamahanga y’amahoro, umutekano n’iterambere mu bihugu byo mu biyaga bigari.

By’umwihariko Gasinzigwa yari mu kanama kashyizeho amasezerano ya Beijing ashyigikira iterambere ry’umugore akaba yarashyizweho mu 1995 ubwo habaga inama y’umuryango w’abibumbye ku bagore.

Mu bindi bisanzwe Ministri Gasinzigwa arubatse, akaba afite abana b’abahungu bane.
Gasinzigwa kandi afite icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye na social sciences by’umwihariko mu buringanire n’iterambere

aho byavuye : inclusivesecurity.org