Martine, Umukinnyi n’umutoza w’abana mu kinamico

Yanditswe: 01-04-2015

Umulisa Martine ni umuhanzikazi, umukinnyi ndetse akaba n’umutoza w’amakinamico. Ahagarariye umuryango witwa Kaami ufasha abana mu gukuza ubuhanzi bwabo kugira ngo bazabashe ku bukoresha neza mu minsi iri mbere. Uyu muryango washinzwe n’abantu bagera ku munani bose bari bahuje ibitekerezo mu bijyanye no kwagura ubuhanzi bw’abana.

Martine yakunze ibijyanye n’ubuhanzi akiri muto kuko yagiye abikura mu buzima yabayemo. Yagize amhirwe y’uko nyina umubyara yabikundaga cyane akaba ndetse yari n’umuhanga cyane mu kuvuza umwirongi. Nkuko Martine abivuga, yakundaga kubacurangira maze bo bakaririmba. Ibi bikaba byarabaye isoko yo gukunda ubuhanzi we n’abavandimwe be.

Nanone, yakunze kwitabira amarushanwa y’ikinamico, imivugo ndetse n’ubundi buhanzi butandukanye ku ishuri. Aha yakundaga gukina amakinamico ndetse agahimba n’imivugo ku buryo yagaragazaga ubuhanga muri byo.
Kimwe n’abavandimwe be bagiye bakuza impano zitandukanye zirimo kuririmba, kubyina, gukina amakinamico ndetse n’ibindi kubera ukuntu bari babayeho mu rugo. Ikindi ni uko bari bageze aho gutunga umukozi wo mu rugo ufite impano mu buhanzi. Mu by’ukuri, ubuhanzi bwabo bwitaweho kuva bakiri bato.

Agiye muri Kaminuza y’u Rwanda, nibwo yaje kujya mu itsinda ry’ubuhanzi ryitwaga “les stars du théâtres” akaba ari nabwo ryari rivutse. Iri tsinda ryavutse nyuma y’igitekerezo cy’abanyeshuri bakunda ubuhanzi bishyize hamwe bahuriye mu ngando. Ubusanzwe, abanyeshuri bazaga kwiga muri kaminuza bwa mbere bagiraga umwanya wo kwakirwa. Igitangaje ni uko bo baje kwigaragaza mbere y’uko bakirwa kuko bakinnye ikinamico nziza cyane yitwa “le nouveau patron.” Iyi kinamico yatumye bamenyekana.

Mu kurangiza amasomo ye, yagiye akora amahugurwa menshi yaje gukorera imiryango y’ubuhanzi itandukanye irimo Urunana Development Communication na Ishyo Arts Centre. Nanone, yaje gukorana na Centre Universitaire des Arts. Aha hose yagiye ahakora inshingano zitandukanye nk’umwarimu, umutoza n’ibindi.
Akorera muri Centre Universitaire des Arts ngo nibwo yaje kuvumbura ko afite indi mpano yo gukunda abana. Rero, ibi nibyo byamuhaye kumenya icyerekezo anyuramo nyuma y’amasomo. Yaje guhitamo kuba umuhanzi kugeza n’ubu.

martine ari gukina

Umuryango Kaami ayoboye ufasha abana mu ngeri zitandukanye z’ubuhanzi zirimo ikinamico, muzika, sinema n’ibindi. By’umwihariko bamaze igihe bakorana n’ibigo birera abana bafite ibibazo bitandukanye. Usanga harimo abana bavuye mu muhanda, abafite ibibazo byo mutwe n’ibindi. Iyi gahunda ikaba yaratangiye muri 2013 ndetse akaba ari nabwo Kaami yatangiye gukora.

Abagize umuryango Kaami, Martine abereye umuyobozi

Umwaka ushize uwo umuryango akuriye , Kaami, wabonye igihembo gihwanye n’amadorali 25,000 agihawe na Tigo cyo kubafasha gushyira mu bikorwa gahunda zijyanye no kwagura impano zabo. Icyo gihe kandi Martine yabaye change leader 2014 w’iyo gahunda. Muri kaami bakaba barahise batangira gukorana n’abana bahoze baba mu muhanda mu gukina ubuzima bwabo mu kinamico bikaba bibafasha mu gukira ibikomere byo mu mutima, kwidagadura no kwereka sosiyete uburyo bakwita ku bana kurushaho.

Uyu muhanzikazi yatangaje byinshi kubijyanye n’ubuhanzi mu Rwanda. Martine yavuze ko mu Rwanda ubuhanzi buhari ariko budahabwa agaciro bukwiriye. Usanga hari impano z’abana zipfukiranwa n’ababyeyi. Bityo bigatuma zitagaragara. Kenshi, usanga ahubwo abantu bakunda ibihangano cyane ariko ntibagaragaze ubushake bwo kubishyigikira ngo bigire agaciro dore ko bigira akamaro mu kwidagadura.

Asoza, yatanze inama y’uko ubuhanzi bwakwitabwaho cyane mu bana, hakitabwa ku mpano bagaragaza kugira ngo uru rwego rukure bityo tugire abahanzi bakomeye. Nanone, yongeye kwibutsa akamaro k’ubuhanzi karimo kongera ibyishimo, kuruhuka ndetse no kubaka igihugu.
Ukeneye Martine wamuhamagara kuri 0788774277, email : umaritine@gmail.com

Abana bari gutozwa gukina ininamico
Martine ari gutoza umwana
Martine ari gusubirishamo abana ibyo bari buvuge
Martine ari gutegura umwana ugiye gukina

Ikiganiro yagiranye na Astrida