Amateka y’umuhanzikazi Céline Dion

Yanditswe: 05-06-2015

Ubusanzwe amazina bwite yose y’uyu muhanzikazi ni Celine Marie Claudette Dion. Yavutse tariki ya 30 Werurwe 1968 ubu akaba afite imyaka 47. Celine Dion ni umunyakanada wavukiye muri Quebec mu gace kitwa Charlemagne. Usibye kuririmba Celine Dion ni umwanditsi w’indirimbo, rimwe na rimwe akaba yarakinaga amafilimi.

Celine Dion yavukiye mu muryango utubutse w’abana 14 akaba ariwe mwana w’umuhererezi iwabo muri abo bana 14 bavukana. Ababyeyi be bakaba bose bari bavanze ubunyakanada ndetse n’ubufaransa. Nyina akaba yaritwaga Therese naho papa we akitwa Adhémar-Charles Dion. Mama we yamwise Celine abikuye ku ndirimbo yakundaga yitwa Céline d’Hugues Aufray.

Ubwo Celine yari afite imyaka itanu gusa, nibwo yaririmbye bwa mbere mu bantu benshi, bikaba byari mu bukwe bwa musaza we Michel aho yasubiyemo indirimbo za Christine Charbonneau zitwa Du fil des aiguilles na du cotton. Nyuma yaje gufatanya n’abavandimwe be bakora igitaramo cyabereye muri bar y’ababyeyi be. Nkuko Celine Dion yabitangarije ikinyamakuru cyitwa people magazine, ngo kuva akiri muto yari afite inzozi zo kuzaba umuhanzi.

Afite imyaka 12 y’amavuko gusa yafatanije na musaza we Jacques ndetse na Mama we,bamufasha kwandika no gukora indirimbo ye ya mbere yise Ce n’était qu’un rêve, iyo ndirimbo ikaba ari nayo yamuhuje n’umugabo we kuko yari asanzwe akora ibintu bijyanye n’umuziki. Jacques amushyiriye indirimbo ye ngo ayikora atungurwa cyane n’ijwi rya celine Dion wari ukiri muto mu gihe Angelil we yari afite imyaka 38.

Mu 1981, Uyu muririmbyikazi abifashijwemo n’uwari kuzaba umugabo we w’ahazaza yamenyekanye cyane muri Québec ,ubwo yashyiraga ahagaragara albumu ebyiri za mbere.

Mu 1982, indirimbo ye Ce n’était qu’un rêve yatangiye gucuruzwa mu gihugu cy’Ubufaransa, Mu Ukwakira, uwo mwaka Celine yatsindiye umudali wa Zahabu mu iserukiramuco ry’indirimbo ku rwego rw’isi ryari ryabereye i Tokyo mu gihugu cy’Ubuyapani.

Mu mwaka wa 1984, yatoranijwe ngo ahagararire urubyiruko rwo mu gihugu cye ubwo cyasurwaga na Papa Jean-Paul II ubwo yazaga kuri Stade olympique de Montréal ku itariki 11 Nzeri muri uwo mwaka ubwo yaririmbaga indirimbo yitwa Une colombe imbere y’imbaga y’abantu 65000. Kuva icyo gihe,iyi ndirimbo yahise imenyekana cyane muri Quebec.Muri uwo mwaka kandi, Celine Dion yasohoye album eshatu zitandukanye : Mélanie , Les Plus Grands Succès de Céline Dion na Les Oiseaux du bonheur.

Mu kwezi kwa Kanama yatumiwe mu mihango yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 450 igihugu cya Canada cyari kimaze kivumbuwe na Jacques Cartier, aho yaririmbiye abantu ibihumbi n’ibihumbi bari bitabiriye uyu muhango. Mu mwaka wa 1985 yaririmbye indirimbo nziza cyane ya Les Yeux de la faim, bikaba byari mu rwego rwo gufasha abana bo muri Ethiopia. Muri uyu mwaka kandi yasohoye album yitwa C’est pour toi.

Nubwo Celine Dion yavukiye ahantu bakoresha igifaransa, umuhate we wamufashije no kubasha kuririmba mu zindi ndimi kuko yazigaga ashyizeho umwete, akaba ashobora kuririmba mu ndimi zitandukanye harimo icyesipanyoro, igifararansa, icyongereza, ikidage, ikilatini ndetse n’igishinwa.

Kumenya kuririmba mu ndimi nyinshi byamuhesheje kumenyekana mu bihugu bitandukanye kandi agakundwa, mu 1990, album ye yise Unison yari ikozwe mu njyana ya pop yarakunzwe cyane muri Amerika ya ruguru no mu bindi bihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza hirya no hino ku isi.

Celine yatangiye kumenyekana ku rwego mpuzamahanga muri za 80 aho yabonye igihembo cya Yamaha World Popular Song Festival mu 1982 naho mu 1988 agahabwa igihembo cya Eurovision Song Contest aho yari ahagarariye Ubusuwisi.

Mu 1989 Celine Dion yabwiye umujyanama we mu muziki ari nawe waje kuba umugabo we ko ashaka kuzaba umustar nka Michael Jackson, niko kumugira inama yo kujya kwiga icyongereza akakimenya neza no guhindura amenyo ye mu rwego rwo kurushaho kugaragara neza.

Muri uwo mwaka kandi ubwo yari ari muri concert ya incognito tour, nibwo yagize ikibazo cy’ijwi aza kubagwa mu nzira z’umuhogo ndetse abuzwa no kongera gukoresha ijwi rye mbere y’ibyumweru bitatu.

Muri za 90 abifashijwemo n’umugabo we Angelil bashyingiranywe mu 1994, Celine Dion yageze ku bikorwa byinshi byatumye akundwa ku rwego mpuzamahanga aho yari amaze kugirana amasezerano na studio yitwa CBS Records Canada yamufashaga gukora album z’igifaransa no mu cyongereza.

Mu 1999 Celine Dion yatangaje ko agiye kuba ahagaritse iby’umuziki akajya kwita ku muryango we w’abana batatu barimo impanga ndetse n’umugabo we dore ko umugabo we yari amaze kumenya ko arwaye kanseri. Ariko nyuma yaho yaje kongera kugaragara mu muziki aho yakoze album ze zitandukanye zirimo nka d’elles,..

Kuri ubu Celine yabaye ahagaritse iby’umuziki akaba ari kwita ku rugo rwe aho batuye muri Las Vegas muri Amerika.

Source : Wikipedia
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe