Dore ibintu 15 utari uzi ku muherwekazi Zari Houssein

Yanditswe: 18-07-2015

Zari Houssein umuherwe kazi umaze kumenyekana ku mugabane w’Afurika ndetse no ku isi hose muri rusange kubera ubukire bwe ndetse ‘uburwanga bwe,hari ibintu byinshi ushobora kuba utari umuziho ari nbyo ugiye kumenya uyu munsi.

1. Zari Houssein ni umugore w’imyaka 32 y’amavuko kuko yavutse mu mwaka w’1983,yavukiye mu gihugu cy’ubugande

2. Ababyeyi be ni Nasur na Halima Hassan,papa we akaba afite amaraso y’umurundi ndetse n’umunyasomariya naho mama we akaba ari umuhindekazi.

3. Mu mwaka w’1998 yagiye muri Bwongereza, amarayo imyaka ibiri yiga ibijyanye no kwiyitaho ku bwiza mu kwisiga.

4. Muri mwaka wa 2000 yagarutse muri Uganda aho yahise ajya kubana n’umugabo we Ivan Semwanga bajya kuba mu gihugu cy’ Afurika y’Epfo.

5. Zari Hussein afitanye abana babiri na Ivan Semwanga.

6. Izina rya Zari rikomoka kuri Zarinah,rimwe mu mazina ye kuko ubusanzwe amazina ye nyakuri ni Zarinah Zaitun Hussein.

7. Yize mu ishuri ryitwa Cosmetology School ry’abakobwa riherereye i Woodgreen ho muri United Kingdom’’UK’’.

8. Zari Hussein yavukiye mu muryango w’abayisilamu kuko papa we na mama we bose niyo dini yabo.

9. Zari avukana n’abakobwa batandatu n’abahungu babiri

10. Yakuze akunda umuziki cyane mu buzima bwe kuko yawutangiye mu mwaka 1998 akaba afite album 12 z’indirimbo yakoze,harimo iyitwa ‘’Toloba’’ na Hotter Than Them’’ zatumye amenyekana cyane, ariko umuziki we ntabwo awuha umwanya munini ahubwo aba ari mu bucuruzi.

11. Abahanzi akunda ndetse bamuhaga inspiration barimo ;Brenda Fassie, Miriam Makeba, Lucky Dube and na Yvone Chaka Chaka

12. Zari amaze gutunga imodoka z’ubwoko bukurikira ; imodoka yo mu bwoko bwa BMW n’iya JETTA zose yatunze mu mwaka wa 2006, Black Chrysler,Silver Crysler na Mercedes Benz convertible yazitunze mu mwaka wa 2008, ndetse n’iyo mu bwoko bwa Audi Q7 yatunze muri 2010. Izi modoka zose zikaba ziba zifite plaque ya ZARI 2-4-H GP.

13. Zari afite imitungo ye ku giti cye irimo inzu z’amacumbi ziherereye mu mujyi wa kampala ndetse n’andi mazu menshi mu gace kitwa Munyonyo ndetse n’iduka rikomeye muri Afurika y’Epfo. Naho iyo afatanije n’umugabo we Ivan, ni abanyamigabane muri Brooklyn City College igizwe na kaminuza 6 zigenga muri Afurika y’Epfo,buri kaminuza ifite abanyeshuri bari hagati ya 800 na 2100.Bafitanye kandi inzu y’agaciro kanini mu mujyi wa Pretoria.

14. Mu mpera z’umwaka wa 2014 nibwo hatangajwe amakuru avuga ko Zari yaba yarataye umugabo we Ivan atangira gukundana n’umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Tanzaniya Diamond Platnumz

15. Kuri ubu atwite inda y’imvutsi bivugwa ko ari iya Diamond
Ngibyo ibintu utri uzi ku buzima bwa Zari houssein ukunze kuvugwa mu bitangazamakuru byinshi byo ku isi hose harimo n’ibyo mu Rwanda,kubera ubukire n’uburanga bye bituma yamamara cyane ku rwego rw’isi.

Nziza Paccy

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe