Menya byinshi kuri Whitney Houston

Yanditswe: 24-07-2015

Ubusanzwe amazina ye yose yitwa Whitney Elizabeth Houston akaba yaravutse tariki ya 9 Kanama, 1963 avukira muri leta ya New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Houston ni umuhanzi waririmabaga ku giti cye, akaba umukinyi wa filimi, agatunganya indirimo ndetse akaba yari n’umunyamideri.

Houston ni umukobwa wa Russel Houston wakoraga imirimo ya gisilikare naho mama we Emily Cissy akaba yari umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana. Musaza wa Houston witwa Michael nawe yabaye umuhanzi.

Kuvukira mu muryango usanzwe urimo abanyamuziki byatumye ajya muri studio ku myaka 8 gusa akaba yarajyanwe na mama we. Ku myaka 11 Houston yatangiye kujya atera indirmbo muri korali y’abana yaririmbagamo mu rusengero rwitwa Hope Baptist Church akaba ari naho yigiye gucuranga piano. Indirimbo ye ya mbere yaririmbye mu rusengero ari wenyine yitwa “ Guide Me, O Thou Great Jehovah”

Houston amaze kugera mu bwangavu yagiye mu sihuri ryisumbuye ry’abakobwa gusa ryitwa Mount Saint Dominic Academy aho yahuriye n’inshuti ye magara yitwa Robyn Crawford, houtson akaba yarakundaga kumuvuga cyane akiriho avuga ko yamuberey nk’umuvandimwe.

Igihe Houston yabaga avuye ku ishuri mama we yamwigishaga kuririmba ndetse atangira no kujya amujyana aho yabaga yagiye kuririmba akamufasha. Mu 1977 ku myaka 14, yatangiye kujya aririmba muri Michael Zager band

Ahereye kuri videwo ye ya mbere yise How Will I Know, byatumwe akangura abandi banyamerikakazi bakomoka muri Afrika batangira nabo kumva ko bakinjira mu ruhando rwa muzika kandi bagakora indirimbo zikunzwe.

Mu 1980 Houston yatangiye gukora ibijyanye no kwerekana imideri abijyanywemo na gafotozi wari wamubonye aririmbana na mama we. Kuva ubwo yatangiye kujya mu binyamakuru ari nako akomeza gukora umuziki ku giti cye. Kuva ubwo indirimbo zarakunzwe arakundwa ndetse agenda ahabwa n’ibihembo bitandukanye.

Mu bijyanye no gukina amafilimi, Houston yagaragaye muri filimi bwa mbere yitwa The Bodyguard mu mwaka w’I 1992. Usibye gukina filimi kandi wasangaga muri iyo mwaka indirimbo ze zikunda gukoresha mu mafilimi kuko zari zikunzwe cyane. Iyakoreshejwe cyane ni nka “I will Always love you”.

Muri 2009 Houston yashyizwe mu gitabo kijyamo abantu bakoze ibikorwa bihiga ibindi aho bamuvuzeho kuba ariwe mugore w’ibihe byose wa mbere waba warahawe ibihembo byinshi ku bw’ibikorwa bye. Si muri icyo gitabo gusa yaba yaraciye agahigo kuko
Houston ari mu bahanzi ba pop babashize gucuruza cyane kugeza na n’uyu munsi.

Amakopi ya album ze zimaze gucuruzwa abarirwa hagati ya milliyoni 170 na milliyoni 200 ku sisi yose.

Houston niwe muhanzi wenyine wagejeje ku ndirimbo zirindwi zikurikiranye kuva ku mwanya wa mbere muri billboard Hot 100 Hits. Ndetse akaba ari we muhanzi wa kabiri nyuma ya Elton John wahawe ibihembo bibiri bhihabwa albumu nziza ku nshuro imwe muri billboard 200 album awards mbere ikaba yaritwaga Top Pop Albums

Mu buzima busanzwe Whitney Houston yashakanye na Bobbi Brown bakaba barabyaranye umwana umwe witwa Bobbi Christina Brown kuri ubu uri muri koma kuva yasangwa yaguye mu bwogero kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Ku itariki ya 11, 2012 nibwo Houston yasanzwe mu cyumba yari acumbitsemo yapfuye bakaba bavuga ko urupfu rwe rwaba rwaratewe no kuba yarikubise hasi ari mu bwongero kubera ikibazo cy’umutima yari afite abandi bakavuga ko yishwe no kuba yarakoreshaga itabi rya cocaine cyane.

Houston yashizemo umwuka bitunguranye ndetse benshi bananirwa no kwakira inkuru y’urupfu rwe dore ko yapfuye muri buke hagatangwa ibihembo bya Grammy Awards afitemo ibihembo bigera kuri bitandatu. Houston yapfuye amaze gukora alubumu esheshatu zose zikaba zaragiye zihabwa ibihembo bitandukanye ndetse akaba yaragurishije amakopi arenga milliyoni 170.

Source : Wikipedia

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe