Mariam Sankara, umugore wa Thomas Sankara

Yanditswe: 12-12-2015

Mariam Sankara ni umugore wa Thomas Sankara, Thomas Sankara wigeze kuba perezida wa Burikinafaso ariko ubu akaba yaratabarutse. Mariam azwi cyane ku kuba ahora ashaka kumenya ukuri kuwaba yarishe umugabo we,dore ko yapfuye igitaraganya nanubu hakaba hataramenyekana uwamwishe kandi amaze imyaka myinshi apfuye.

Mariam Sankara yavutsetarikiya 26 Werurwe, 1953.Umugabo we Thomas Sankara yabaye prezida waBurkinafaso kuva tarikiya 4 Kanama 1983 kugeza mu 1987 ubwo yicwaga bitunguranye.

Sankara yari yarageze kubutegetsi akoze coup d’etat dore ko yari umusirikare akaba yarazwiho gukorera mu mucyo ndetse akaba afatwaho icyitegererezo nk’umwe mu ntwari z’Afrika kuko yaharaniraga amahoro y’umugabane wose.

Nyuma y’urupfu rwa Sankara Mariam yahise ahunga igihugucye ajya gutura mu Bufaransa we n’abana be babiri yasigiwe naSankara aribo Philippe Sankara wavutse mu 1982 na Auguste Sankara wavutse mu 1982.

Uyu mugore yahuy en’ubuzima butoroshye bwo gupfakara akiri muto kuko yariafite imyaka 34 gusa ubwo umugabo yapfaga. Gusa yakomeje kugargaza ko atazahwema igihe ataramenya ukuri ku kishe umugabo we.

Mu 1997, Mariam yatanze ikirego asaba gukurikirana abishe umugabo we mu rukiko rwa Burikinafaso, icyo gihe Burkinafaso ikabayarayoborwaga naBlaiseCompaore ari nawe wasimbuye Sankara ndetse akaba akunzeg ushyirwaho urupfu rwe nubwo yari incuti ye ikomeye kandi ya hafi.

Ubwo hibukwaga imyaka 20 Sankara amaze yishwe, uyumugore yagiye muri Burikinafaso mu rwegorwokwibukaumugore, icyo gihe hakaba hari abantu benshi cyane bikaba byaragaragaje ko Sankara akiri mu mitima y’abanyaburikinafaso.

Mariam yaje gushimishwa no kuba abaturage barirukanye Blaise Compaore ku butegetsi ,muri 2014 dore ko wasangaga abensh bigaragambyaga bicuza kuba Sankara yarishwe.

Nyuma y’uko Blaise yirukanywe ku butegetsi agahunda igihugu, Mariam Sankara yashimiye abaturage kuba bagaragaje igikorwa cy’ubutwari ndetse asabako Compaore yakurikiranwa mu nkiko.

Umugore wa Thomas Sankara akunze kuvuga ko urupfu rw’umugabo we ahora yumva rumeze nk’urukiba ako kanya kuri we nubwo hashize iyomyaka yoseapfuye ariko cyane cyane ashegeshwa no kuba abamwishwe batamenyekana ngo bashyikirizwe inkiko.

Source : Wikipedia, RFI naJeune Afrique

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe