Barbara, Ibintu 5 byamufashije kuba umusemuzi ukomeye

Yanditswe: 15-06-2014

Umuhoza Barbara ni umudamu ukora akazi ko gusemura (translation). Yamenyekanye cyane asemura mu rusengero rwa Zion Temple. Nkuko yabitubwiye afite impano yo gusemura indimi, ariko kugira ngo agera ku rwego ariho ni uko yabashije kuyitunganya neza kuva akiri muto kugeza ubu.

Nkuko yabidutangarije, yatangiye kujya akora ibyo gusemura ari umwana muto afite imyaka nak 15 abikora mu itsinda ry’urubyiruko yasengeragamo ryitwaga Winner Youth. Akajya abikora kuko abona bikenewe atazi ko ari ikintu cyazaba kinini. Yabikomereje rero mu rusengero rwa Zion Temple aho yasemuriraga abantu ariko ataragera ku rwego rwo gusemura imbere y’abantu akajya asemurira abashyitsi mu gihe cy’ibiterane ariko umwe kuri umwe bicaye mu ntebe bisanzwe.

Barbara yaje kujya kwiga mu Bwongereza aho yagize umwanya uhagije wo gusoma ibitabo byinshi bimufasha kunononsora icyongereza cye kurushaho. Aho mu bwongereza ni naho yongeye kwegera abashumba bo mu rusengero rwa Zion Temple yaho ababwira ko yajya abafasha gusemura nabo baza kumuha urubuga.

Iyo yasemuraga rero yabonaga abantu babyishimiye ndetse bakongera bakamuha n’andi mahirwe yo gusemura ikindi gihe. Nyuma agarutse mu Rwanda nibwo Barbara yakomeje gusemura nanone mu rusengero rwa Zion Temple, ariko noneho imbere y’imbaga y’abantu benshi.
Kuri ubu akuriye itsinda ry’abasemuzi mu rusengero rwa Zion Temple ndetse ajya anasemura nk’akazi k’ibiraka.

Amabanga Barbara yakoresheje kugirango impano ye izamuke.

1.Kudatinya kugaragaza ikimurimo :Mu buzima bwe Barbara ntatinya kugargaza ikimurimo, avuga ko adashobora kubona ibintu bipfa kandi abishoboye ngo yicecekere. Ibyo rero byatumaga yegera abayobozi batandukanye akababwira ko yabafasha mu gusemura.

2. Kugisha inama abantu bamutera umwete : Barbara ati “Kwegera abantu banyubaka ni byo ngira intego yanjye” Kugisha inama ni byiza ariko iyo ugisha inama hari abantu baguca intege ni byiza guhitamo gukorana n’abantu bagutera imbaraga.

3. Gukunda kwiga no gushakisha : Nubwo yamenye ko afite impano yo gusemura ntabwo yarekeye aho ahubwo yagiye abyiga kurushaho yiyigishije binyuze mu gusoma ibitabo bitandukanye kandi byinshi ati " nubu ndacyakomeje kwiga". Akaba anagira inama abandi bakunda uyu murimo ko impano ari nziza ariko ko utayikoresha udafite ubumenyi bukwiriye.

4. Kudasubiza inyuma amahirwe ahawe : Barbara yagiye akoresha neza amahirwe yahabwaga yo gusemura bituma agenda azamuka. Nubwo yabitangiye ari muto cyane rimwe na rimwe akumva yitinye ntibyamubuzaga kugora ibyo bamusabye, ndetse n’igihe yasabwe gusemura imbere y’abantu benshi ari ubwa mbere yarabikoze nubwo mu mutima yumvaga yitinye.

5. Gusenga  : mu kuzamura impano ye Barbara yagiye abisengera ndetse nkuko abivuga akayoborwa n’Imana yaba mu kwihugura ibijyanye n’ururimi ndetse no kuyikoresha ngo ibyare umusaruro.

Barbara agira ati “Buri muntu wese afite impano Imana yamuhaye yaba ari umukirisito cyangwa atari we, ni ngombwa rero ko impano yose umuntu afite ayikoresha neza kuko niyo byatinda bimugirira umumaro cyangwa bikawugirira n’abandi”
Barbara agira inama abagore n’abakobwa kutitinya ahubwo bagakora ikintu bashoboye cyose batagomye kurebera ku bandi.

Kuri ubu Barbara nk’ukuriye itsinda ry’abasemuzi muri Zion Temple yifuza ko umurimo akora yabasha gutoza abandi benshi bawukora nkawe ndetse banamurusha kuko abona ari umurimo mwiza.

Byanditswe na Tombola, Agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe