Boulette zisanzwe n’izo mu ifuru

Yanditswe: 19-06-2014

Ibikoresho

Inyama ziseye (viandes hache) ikiro kimwe 1kg
Beef masala 1.
Ibitunguru 2
Tungulusumu 4
Maggi 2
Puwavuro(poivron ) 1 uyirape
Igi 1
Amavuta ya oliva 1l

Uko bikorwa

  • Vanga inyama ziseye+ ibitunguru +Beef masala+ tungurusumu+maggi+ igi+ puwavuro ,maze ubisonge nk’ubugari ukoresheje umwuko cyangwa intoke. Iyo bidafatana neza ushyiramo ifarini. Bivange bikore bimere nk’ubugari( pate )
  • Jyenda ufata ya pate wakoze ubumbe akangana n’igi usigeho utuvungu tw’umugati (chapelure) duke
  • Teka amavuta ashyuhe cyane, bitewe n’isafuriya cyangwa ipanu ugiye gutekaho uko ingana ugomba gushyiramo amavuta y’azirengera ariko litiro 1 irahagije mu isafuriya nto.
    Ikikubwira ko zihiye zijya hasi.

Izo mu ifuru :

  • Ushyira twatundi wabumbye kuri platine (iplao ijya mu ifuru)
  • Ugashyira mu ifuru
  • Koresha umuriro muke 100 degre. Ureke zimare iminota 45

zitegurane n’ isosi itukura ndetse n’ibirayi biseye.

Byanditswe na Murundi umutetsi w’umwuga tel 0789523861

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe