Béatrice watangije umuryango uhuza abana n’ababyeyi baburanye muri Jenoside
Beatrice Mukamulindwa yatangije umuryango witwa Ijwi ry’umubyeyi utihebye (cri du coeur d’une mère qui espère) ugamije guhuza abana baburanye n’imiryango yabo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Béatrice yahisemo gutangiza uyu muryango nyuma yo kumara igihe kirekire ashakisha abana be 3 n’abisengeneza be 2 yaburiye irengero mu gihe cya jenoside. Béatrice yemeza ko iki gikorwa cyitoroshye gisaba ubwitange no kugira umutima utabara.
Béatrice avuga ko muri iki gikorwa bahura n’imbogamizi nyinshi nko kuba abana bari bakiri bato ku buryo nta kindi kimenyetso waheraho, kuba hari abadaha uburemere iki kibazo, kuba iki gikorwa gizasaba inzira ndende ndetse no kuba hari abaca intege bamwe mu bafite icyo kibazo bababwira ko nta cyizere bakagombye kugira.
Béatrice yagize ati « hari abandi babyeyi duhuje ikibazo ariko ugasanga bo babibitse mu mitima yabo ugasanga batabasha guhangana namwe mu magambo y’urucantege akunzwe kababwirwa nka : ubwo warahungabanye, abatarashyinguwe ni benshi n’andi »
Uruhare rw’umuntu wese waba ufite ikibazo nk’icya Béatrice harimo kubanza kwiha icyizere nubwo nk’umuntu wabibayemo avuga ko bitoroshye, bakirengagiza ababaca intege, bakazana amakuru(ubuhamya) agahuzwa n’ay’abana batazi aho bakomoka.
Kuri Béatrice asanga ko intambwe ya mbere ikenewe ari kubanza kumvisha abanyarwanda uburemere bw’ikibazo ababuze irengero ry’ababo ndetse n’abatazi aho bakomoka bafite, nyuma bagahaguruka bagatanga inkunga mu gukemura iki kibazo.
Uyu muryango Ijwi ry’umubyeyi utihebye ufite ikicaro mu karere ka Rubavu ukaba warabonye ubuzima gatozi mu mwaka wa 2011, bakaba bakira ubuhamya bw’ababyeyi cyangwa imiryango yabuze ababo, n’ubuhamya bw’abana batazi aho bakomoka ndetse n’ubuhamya bwa bamwe mu barera bene abo bana, hagamijwe kuzahuza ayo makuru bakareba ko nta bimenyetso byaba bihuza abatanze ubuhamya.
Usibye kuba Béatrice yizeye kuba yaboneramo abana be batatu ndetse n’abisengeneza be yaburiye irengero, iki gikorwa kizafasha imiryango itari mike yahuye n’ikibazo nk’icye. Uwashaka kumumenyesha amakuru y’umwana yaba yarabuze cyangwa uwo yatoraguye yamuhamagara kuri Tel +250 787435596
Gracieuse Uwadata.
Photo Internet