Roman Tesfaye

Yanditswe: 14-09-2014

Biteganyijwe ko Madamu Roman Tesfaye Abneh, umugore wa ministri w’intebe wa Ethiopia, ariwe uzageza ijambo ku bazitabira inama mpuzamahanga y’iterambere ry’ubucuruzi(WDEF) tariki ya 15 Nzeri 2014.
Iyi nama igiye kuba ku nshuro ya 14, ni ubwa mbere igiye kubera ku mugabane w’Afrika, uyu mwaka ikaba yarahujwe n’Ihuriro murikabikorwa rya gatatu ry’Abagore bakora ubucuruzi (Women Vendors Exbition and Forum “WVEF”).
Iyi nama izabera i Kigali, kuva tariki ya 15 kugeza kuya 17 Nzeri 2014, muri Hoteli Serena.
Amwe mu mateka n’imirimo ya Roman Tesfaye Abneh
Roman Tesfaye Abneh, ni umugore wa Ministri w’intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn wasimbuye Meles Zenawi muri 2012.
Tesfaye yavukiye mu majyepfo ya Ethiopia mu bwoko bwitwa Welayta ari naho yize amashuri ye abanza n’ ayisumbuye.
Arangije amashuri ye yisumbuye Tesfaye yakomeje amashuri ye muri kaminuza ya Addis Ababa aho yakuye impamyabumenyi mu by’ubukungu.
Tesfaye yaje kubona indi mpamyabumenyi ya kabiri mu by’ubukungu ayikuye muri kaminuza yo mu Buhinde ndetse abona n’indi mpamyabumenyi mu by’ubuyobozi yahawe na kaminuza yo muri Amerika.
Kuri ubu Tesfaye akora mu muryango w’ubumwe bwa Afrika( African Union) ariko mbere yo gukora muri AU akaba yarabanje gukora imirimo itandukanye nko kuba umujyanama mu buyobozi bw’amajyepfo ya Ethiopia ndetse yanabaye umuyobozi w’ikirenga wa ministeri w’ibikorwa by’abagore, akora no muri komisiyo y’uburenganzira bw’abanyetiopiya.
Mu w’I 1989 nibwo Romana Tesfaye yashyingiranywe na Hailemariam Desalegn ariwe kuri ubu uri ku mwanya wa Ministri w’intebe muri Ethiopia bakaba barabyaranye abana batatu b’abakobwa.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe