Jeanne, afasha abagore bakorewe ihohoterwa

Yanditswe: 24-10-2014

Mwiliriza Jeanne, umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umuryango Tubahumurize ufasha abagore n’abakobwa bahuye n’ihohoterwa mu gihe cya Jenoside, abahohoterwa mu ngo n’ababana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Jeanne yagize igitekerezo cyo gutangiza uyu muryango kuko yahoraga ababazwa n’urupfu rw’umugore w’inshuti ye wishwe n’umugabo we muri 2004. kuba ntacyo Jeanne yakoze ngo arengere ubuzima bw’incuti ye kandi yarahoraga amugisha inama y’icyo yakora kuko umugabo we yahoraga amubwira ko azamwica, Jeanne we akamubwira ko atageza aho ku mwica.

Nyuma y’urupfu rw’inshuti ye Jeanne yabuze amahoro, niko gutekereza gushyiraho association y’abakorewe ihohoterwa mu rwego rwo kubafasha haba mu kubaha inama ndetse no mu buryo bw’imibereho.

Muri 2006, Jeanne n’abandi bagore bake bari barahohotewe batangiye guhura bagasenga nyuma baza kugenda baba benshi, muri 2008 batangiza ‘Tubahumurize’ ku mugaragaro.

Usibye abagore bahuye n’ihohoterwa, muri iyi association bakira abagore bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA bakanigisha umwuga wo kudoda ku bana b’abakobwa bakoraga akazi ko mu rugo bakaza gufatwa ku ngufu bikabaviramo uburaya n’abandi bana b’abakozi bo mu rugo baba badafite amikoro.

Muri Tubahumurize bafite impuguke mu buzima bwo mu mutwe akaba aribo bifashisha mu guha inama ababagana kuko akenshi usanga barahuye n’ihungabana ryo mu mutwe batewe n’ihohoterwa.

Buri wese agirwa inama ku giti cye nyuma hakabaho ku bashyira mu matsinda hakurikijwe ibibazo bahuye nabyo.

Ayo matsinda bakora aba agizwe n’ abafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe abatutsi, abakorewe ihohoterwa mu ngo, ababana na virusi itera SIDA n’ ababaye indaya kubera guhora bafatwa ku ngufu ndetse hari n’abo usanga byose babifite bakaba barafashwe ku ngufu muri Jenoside, bagakorerwa ihohoterwa ryo mu rugo bakaba banabana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Abagore n’abakobwa bamaze kugera muri Tubahumurize usanga bariyakiriye kandi bakishimira kuba bahura n’abandi bafite ibibazo nk’ibyabo bakaganira dore ko bagira n’ibikorwa by’imyidagaduro nko kuririmba, gukora siporo,no kubyina.

Madame Mwiliriza Jeanne avuga ko bifuza gutera imbere bakagera ku rwego rwo gukora ikigo kinini kibasha kwakira abantu benshi dore ko buri mwaka bakira abana b’abakobwa 20 gusa mu gihe baba bafite abasabye barenga 20.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.