Ibyo umugabo yakora akaba umubyeyi mwiza

Yanditswe: 11-11-2014

Kurera abana akenshi abantu bakunze kumva ko ari iby’ ababyeyi b’abagore gusa nyamara burya abagabo nabo bafite uruhare rukomeye mu guha uburere abana. Dore bimwe mu byafasha umubyeyi w’umugabo kuba umubyeyi mwiza.

Jya ukunda umugore wawe kandi umwubahe : Uko umugabo afata umugore we, byanze bikunze bigira ingaruka ku bana. Hari igitabo kivuga ibirebana n’imikurire y’umwana, cyavuze kiti “kimwe mu bintu umugabo ashobora gukorera abana be, ni ukugaragaza ko yubaha nyina w’abana. . . . Iyo umugabo n’umugore we bubahana, bituma abana bumva ko bakunzwe kandi ko batekanye.”—The Importance of Fathers in the Healthy Development of Children.

Jya umarana n’abana bawe igihe gihagije : Niba uri umubyeyi w’umugabo, ugaragaza ute ko uha agaciro abana bawe ? Ni iby’ukuri ko hari ibintu byinshi ukorera abana bawe, harimo gukora utizigamye kugira ngo ubabonere ikibatunga n’aho kuba. Ibyo ntiwabikora uramutse udaha agaciro abana bawe. Ariko kandi, niba utamarana na bo igihe gihagije, bashobora kumva ko utabaha agaciro nk’ako uha ibindi bintu, urugero nk’akazi kawe, incuti zawe n’imyidagaduro ( umupira, akabari, n’ibindi).

Umubyeyi w’umugabo yagombye gutangira gushyikirana n’abana be ryari ? Umubyeyi w’umugore atangira gushyikirana n’umwana we akiri mu nda. Iyo umwana amaze amezi ane mu nda, atangira kumva. Icyo gihe umubyeyi w’umugabo na we ashobora gutangira gushyikirana n’umwana we ukiri mu nda. Ashobora kumva umutima w’umwana we utera, akumva yinyagambura, akamuganiriza kandi akamuririmbira niba abishoboye.

Jya ubahana mu rukundo kandi ubashimire : Nubwo waba wumva ubabaye cyangwa ufite uburakari, ukwiriye guhana abana mu rukundo ku buryo bumva ko uhangayikishijwe n’igihe cyabo kizaza. Ibyo bikubiyemo kubagira inama, kubakosora, kubigisha no kubacyaha mu gihe bibaye ngombwa.

Byongeye kandi, igihano kirushaho kugirira umwana akamaro iyo se asanzwe akunda kumushimira. Gushimira umwana bimutoza kugira imico myiza. Abana barushaho kwigirira icyizere iyo bahawe agaciro kandi bakitabwaho. ugomba kwitoza kubatega amatwi witonze, kandi nturakare.

Jya ubatega amatwi  : Iyo abana bawe bazi ko urakazwa n’ubusa kandi ko ukunda kunenga, batinya kukubwira ibibari ku mutima. Ariko iyo ubatega amatwi witonze, uba ubagaragarije ko ubitaho by’ukuri. Ibyo bizatuma bakugezaho ibitekerezo byabo n’ibyiyumvo byabo bisanzuye.

Byanditswe hifashishijwe igitabo : Umunara w’umurinzi 2011 p.18 -20

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe