Ibikorwa bitandukanye wasimbuza TV ku bana
Muri iyi minsi abana batajya ku ishuri ndetse batanajya mu zindi gahunda cyane kubera Covid 19, bakeneye gukora ibikorwa bitandukanye kugira ngo batarambirwa. Nubwo abana benshi biga mu rugo ariko kandi igihe ni kirekire ku buryo bakwiga gusa. Aho kugira ngo rero bakomeze bareba TV mu gihe barangije amasomo dore bimwe mu bikorwa bakora byakwiyongera ku mirimo imwe n’imwe yo mu rugo:
Gushushanya bakoresheje amarange. Wabaha nk’ igikuta hanze bashushanyaho.
Kudoda imyenda yoroshye, utu bijoux tworoshye
Kwikorera ibyo bakinisha: ballon mu bipapuro, amakarita, ibipupe,…
Guteka ibintu bakunda ( bari kumwe n’umuntu mukuru)
Gukina theatre, bahitamo inkuru runaka yo muri Bibiliya bakayikina
Kuririmba indirimbo zabafasha kumenyera ururimi ( Ikinyarwanda, icyongereza, igifaransa, igiswayile)
Kwiga kwandikisha mudasobwa computer/ordinateur vuba
Kwiga kuvuga mu ruhame bakajya bategura ijambo bari bubwire ababyeyi cyangwa gukora debate
Kwiga uko bakoresha amafaranga (kuyabara, kuzigama mu dusanduka, gutanga)
Kwiga kubumba ibintu muri ciment ( vases, imitako, n’utundi dukoresho dutandukanye)
Ibyo ni bimwe mu bikorwa abana bakora, bikabarinda guhora kuri television. Birasaba ko ababyeyi babagurira ibikoresho bakenyeye. Kandi ukabaha ibijyanye n’imyaka y’abana.
Astrida U
photo: google
Forum posts
9 July 2020, 08:33, by provi
murakoze cyane kuri iyi post rwose
muri iyiminsi TV banacishaho ibintu byinshi bitagenewe abana