Uburyo bwiza bwo kwisiga fond de teint y’amavuta

Yanditswe: 12-11-2014

Fond de teint y’amavuta ( liquid foundation) ni ubwoko bwa fond de teint ifata ku ruhu cyane ku buryo uwayisize amara umunsi wose agisa neza. Iyi fond de teint ikunze gukoreshwa mu gusiga abageni, tukaba tugiye kubagezaho uburyo bukoreshwa bayisiga.

Banza uhitemo fond de teint y’amavuta ijyanye n’uruhu rwawe : fond de teint z’amavuta nazo ziratandukanye ukurikije uko impu zitandukanye haba ku b’inzobe, ab’irabura n’abafite imibiri yombi. Iyo umaze guhitamo iyo fond de teint uhitamo na poudre.

Dore uburyo ukurikiza :
• Karaba mu maso neza uhumutse ukoresheje igitambaro cy’amazi gifite isuku
• Shyira fond de teint nke mu biganza byawe
• Siga duke duke ku kananwa, ku zuru ku matama no ku gahanga
• Yikwize mu maso hose ukoresheje intoki cyangwa uburoso bwabugenewe ariko wirinde kuyikoza mu ngohe no mu misatsi
• Rindira iminota 5 ishire wisige poudre ukoresheje agatambaro( eponge) gafite isuku
• Irinde kwisiga poudre nyinshi kugirango utamera nk’uwambaye mask.

NB : Ni byiza kutarenza amezi ari hagati ya 6 na 11 ukoresha fond de teint kuva igihe uyipfunduriye hatitawe igihe cyanditseho ko izarangiriraho ariko na none niba ubona ibura amezi ari munsi ya 6 ngo irangire wakwirinda kuyigura kuko ishobora kukugiraho ingaruka mbi.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe