Uburyo bwiza bwo kwisiga fond de teint y’amavuta
Fond de teint y’amavuta ( liquid foundation) ni ubwoko bwa fond de teint ifata ku ruhu cyane ku buryo uwayisize amara umunsi wose agisa neza. Iyi fond de teint ikunze gukoreshwa mu gusiga abageni, tukaba tugiye kubagezaho uburyo bukoreshwa bayisiga.
Banza uhitemo fond de teint y’amavuta ijyanye n’uruhu rwawe : fond de teint z’amavuta nazo ziratandukanye ukurikije uko impu zitandukanye haba ku b’inzobe, ab’irabura n’abafite imibiri yombi. Iyo umaze guhitamo iyo fond de teint uhitamo na poudre.
Dore uburyo ukurikiza :
• Karaba mu maso neza uhumutse ukoresheje igitambaro cy’amazi gifite isuku
• Shyira fond de teint nke mu biganza byawe
• Siga duke duke ku kananwa, ku zuru ku matama no ku gahanga
• Yikwize mu maso hose ukoresheje intoki cyangwa uburoso bwabugenewe ariko wirinde kuyikoza mu ngohe no mu misatsi
• Rindira iminota 5 ishire wisige poudre ukoresheje agatambaro( eponge) gafite isuku
• Irinde kwisiga poudre nyinshi kugirango utamera nk’uwambaye mask.
NB : Ni byiza kutarenza amezi ari hagati ya 6 na 11 ukoresha fond de teint kuva igihe uyipfunduriye hatitawe igihe cyanditseho ko izarangiriraho ariko na none niba ubona ibura amezi ari munsi ya 6 ngo irangire wakwirinda kuyigura kuko ishobora kukugiraho ingaruka mbi.
Gracieuse Uwadata
Ibitekerezo byanyu
14 juillet 2015, 08:38, yanditswe na lydia
ndabaza ; ese iyo umuntu agiye kwisiga fond de tent yamavuta harubwo aringobwa kubanza kwisiga amavuta asanzwe ?
14 juillet 2015, 08:41, yanditswe na lydia
murakoze kutubwira ubuyo bwiza bwo kwisiga fond de tent yamavuta
haato mfite ikiazo ese ningobwa kwisiga amavuta asanzwe mugihe umuntu agiye kwisiga fond de tent yamavuta
22 juillet 2015, 02:01, yanditswe na Astrida
yego ni byiza kubanza kwisiga amavuta kuko arinda uruhu. niyo yaba ari fond de teint y’amavuta.