Wamenya ute niba umwana wawe akoresha indyo cyangwa imoso ?

Yanditswe: 18-11-2014

Akenshi abana iyo bakiri bato bakunze gukoresha impande zose mu byo bakora ku buryo bigora kumenya niba azakoresha indyo cyangwa imoso. Dore ibintu bine byagufasha kumenya uruhande umwana wawe akoresha :

1.Ese iyo agiye gukora ikintu gisaba ko yitonda nko gushushanya, nko guhagarara ku kaguru kamwe atanyeganyega akoresha uruhe ruhande ?

2.Iyo utereye umwana wawe umupira awugusubiza akoresheje akahe kaguru ?

3.Nkiyo umubwiye kumva uburyo isaha inshinge zayo zivuga agashyira ku gutwi akoresha ukuhe gutwi ? ni ukuhe gutwi kumworohera kumva ibintu bidasakuza cyane bimusaba gushira hafi cyane y’ugutwi ?

4.Ushobora gufata urupapapuro ugasiga akanya gato ko kureberamo ukaruha umwana ngo agire icyo areberamo.Ese ashira ku jisho ryo ku ruhe ruhande ?

Hari abandikisha imoso ariko ibindi byose agakoresha indyo,hari n’abakora ibintu byose iburyo cyangwa byose ibumoso.

Akenshi iyo umwana akoresha indyo ntabwo bamwibazaho kuko mu isi igice kinini gikoresha indyo.Ariko binabayeho ko usanze umwana wawe akoresha imoso,ntibikwiye kuguhagarika umutima no kumukubita nkuko byahoze kera. Bivuze ko ari ko ameze kandi nta mbogamizi biteye. Igice cy’iburyo cy’ubwonko bwe ni cyo kiba kiyobora umubiri we,kugerageza kubihindura ni byo bimuvangira kuko aba atari ko ateye.

Diane M
dianessa5@yhoo.fr

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe