Ibintu bine bituma umwana akura neza

Yanditswe: 10-12-2014

Kugira ngo umwana abeho,avuke ndetse akure neza hari ibintu byinshi aba akeneye.Uyu munsi reka turebe ibintu bine mu bituma umwana akura neza .

1.kumva akenewe kandi akunzwe.

Umwana iyo yumva ko afite agaciro mu muryango we,yishimiwe kandi akunzwe bituma agubwa neza muri we bikamufasha gukura neza.

2.Kumva ashyigikiwe mu byo agerageza gukora.

Umwana burya aba afite ibintu byinshi atekereza, ashaka kwigana abakuru, intego aba yihaye mu bintu bitandukanye akora. Niba afashe gahunda yo kwandurura nk’ikirahuri,aho kuvuza induru ko ari bukimene ahubwo wamushimira akumva ko ubushake afite bwahawe agaciro
3.Kuba ahantu hatekanye, hari umunezero n’ubwisanzure.

Umwana rwose akura neza iyo abayeho adahagaritse umutima,abasha kuvuga no gukora ibyo atekereza nta guterwa ubwoba,guhahamurwa,kubona ibiteye ubwoba n’ibindi nk’ibyo.

4.Kurerwa n’ababyeyi bombi bifitiye icyizere cyo kuba ababyeyi kandi badatewe ubwoba no kuba abo bari bo.

Iyo umwana umurera uhuzagurika arabimenya kandi ntibimugwa neza.Ni byiza ko ababyeyi babyara bumva bishimiye kuba ababyeyi kandi umwe wese akuzuza inshingano ze.Ni byiza ko ababyeyi nubwo baba bashaka kwiteza imbere mu buryo butandukanye,bumva banyuzwe nabo bari bo. Icyo gihe umwana aba atuje kandi aguwe neza akanakura neza.

Diane M

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe