Icyo wakora igihe umwana wawe akunda kubeshya

Yanditswe: 09-03-2015

Umwana ashobora gutangira kubeshya akiri muto, agakura bigenda byiyongera iyo ntacyo umukoreye ngo ave kuri iyo ngeso mbi. Ku mwana ubitangiye vuba ndetse no ku wabigize akamenyero hari uburyo wamufasha akagaruka mu nzira nziza.

Nkuko tubikesha urubuga rwandika ku bana rwitwa raising children, hari ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko abana batangira kubeshya kuva ku kigero cy’imyaka 3 kugeza kuri itandatu. Kandi uko umwana akura, kubeshya bigenda byiyongera, ku buryo ku myaka umunani umwana ashobora no kukubeshya ntubimenye.

Icyo wakora igihe umwana wawe akunda kubeshya

• Jya uba umunyakuri kandi ubimenyereze abo mu rugo bose ; Kuba wabwira umwana wawe kujya avugisha ukuri kandi nawe akubona kenshi ubeshya ntacyo byamumarira. Gusa ushobora no kuba wowe utajya ubeshya cyangwa se ngo umubeshye ariko mu gihe waba utarabitoje n’abandi bantu bo mu rugo nk’abakozi bamurera n’abandi bakabimutoza.

• Niba umwana wawe akunda kubeshya, jya umushimira iyo akubwije ukuri ariko nakubeshya umugaye azageraho abone ko kuvugisha ukuri ari byiza kurusha kubeshya. Niba umwana wawe akunda kubeshya si byiza guhora umubwira ko ari umubeshyi ku buryo abona ko utakimwizera. Gerageza byibura umushimire igihe akubwije ukuri kandi ntuzanemo akantu ko kumucyurira nka ; ‘ wabera uvugishije ukuri’

• Igisha umwana ingaruka zo kubeshya ukoresheje ibitekeerezo by’abantu babeshya bikabagiraho ingarukua mbi cyangwa se umuhe ingero zifatika azi niba zihari.

• Igihe umwana wawe akubeshye ukabimenya bimubwire amenye ko wabibonye kuko hari ababyeyi benshi bicecekera umwana akibwira ko ntacyo bitwaye.

Nkuko tubikesha urubuga rwandika ku bana rwitwa raising children, hari ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko abana kubeshya batangira kuva ku kigero cy’imyaka 3 kugeza kuri itandatu.

Muri ubwo bushakashtasi basanze ko abana bafite imyaka ine bashobora kuba babeshya byibura kabiri mu isaha imwe, naho abana bafite imyaka itandatu bakaba babeshya kabiri muri buri minota 30. Bivuzeko uko umwana akura, kubeshya bigenda byiyongera, ku buryo ku myaka umunani umwana ashobora no kukubeshya ntubimenye.

Ku rubuga rwa raisingchildren kandi bakomeza bavuga ko iyo umwana ageze mu gihe cyo gutangira ishuri aribwo akunda ibintu byo kubeshya kuko aba atangiye kumenya gutandukanya icyiza n’ikibi.

Icyo wakora igihe ushaka kumenya ukuri

Hari ababyeyi bamwe bakangisha guha abana babo ibihano bikomeye niba batababwije ukuri ku kintu runaka. Ibyo ni bibi kuko akenshi iyo ari ikibazo gikomeye, usanga hari ubwo haba hari umuntu mukuru wamubwiye ko aramutse abivuze azagerwaho n’ingaruka runaka , cyangwa se umwana akaguhisha ukuri ashaka kwirengera kuko azi ko wenda uri bumuhane n’umenya ukuri.

Byaba byiza rero umuhaye icyizere ko nakubwiza ukuri nta kibazo ari buhure nacyo.

Ni byiza rero kwita ku mwana mu gihe ubonye ko afite ingeso yo kubeshya ugakora ubishoboka byose ukamuca kuri iyo ngeso kandi utamuhungabanije.

Source ; raisingchildren.net.au