Imibereho y’umwana w’umukobwa warokotse Jenoside nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye

Yanditswe: 08-04-2015

Bamwe mu bana b’abakobwa barokotse Jenoside yakorewe abatutsi babaho mu buzima butaboroheye nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, usibye ko hari nabo usanga batarayarangije kubera ibibazo basigiwe na Jenoside birimo ihungabana, kurwara umutwe udakira, n’ibindi ndetse hari n’abitangiye barumuna babo bakajya basigara mu rugo bo bakajya kwiga.

Umwana w’umukobwa biramugora cyane iyo atabashije kubona “bourse” ya Leta cyangwa ya FARG.

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye bigaragara ko ari ikibazo gikomeye cyane kuri aba bana b’imfubyi, ariko by’umwihariko umwana w’umukobwa biragoye cyane iyo atabashije kubona « bourse » ya Leta, cyangwa iya FARG cyangwa se undi wese wamutera inkunga kugirango akomeze kwiga mu mashuri makuru cyangwa Kaminuza.

Nkuko tubizi mu muco wacu wa kinyarwanda, umwana w’umukobwa agira uburere bumuranga. Agomba kuba mu rugo igihe kinini n’ibimureba byose akabikora, ariko afite amasaha atagomba kurenza ataragera iwabo. Bitaba ibyo akitwa ikirara.

Ibi biterwa n’uko hanze haba hari byinshi bimuhiga. Usanga bibabaje kubona uko umwana w’umukobwa w’umunyarwanda akwiye kubaho kugirango abe Nyampinga, ariko ugasanga umwana w’umukobwa w’imfubyi ya jenoside, uretse no gusabwa kugira igihe akwiye gutahira, atagira n’aho ataha, yita iwabo.

Ugasanga ari iyiragira ikicyura n’imyaka afite itamwemerera guhangana n’ibyo bibazo. Ugasanga nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, abana b’abakobwa b’imfubyi bari mu nyanja y’ibibazo bitandukanye.

Niho usanga bamwe bahita bishyingira kugira ngo babone aho baba, abandi bakaba ibirara kubera kwirirwa azerera atagira aho abarizwa, atagira n’umwitaho, agahura n’abamushuka bashobora kuboneka nk’ibisubizo imbere ye, cyane ko n’ibitekerezo bye biba bikiri hasi.

Ese uwagize amahirwe yo gukomeza kaminuza we abayeho ate ?

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, hari bamwe muri aba bana b’abakobwa bavuzwe haruguru babasha guca muri zo nzitane z’ibibazo bakabona amanota abajyana muri Kaminuza kuri “bourse ya Leta”, abandi kuri “bourse ya FARG”. Aba n’ubwo bya bibazo bakomeza guhura nabyo, ariko baragerageza, ntabwo babaho nk’abasigaye.

Hari n’abandi bagira umugisha wo kubona abagira neza, cyangwa imiryango itagengwa na Leta bemera kubarihira muri Kaminuza. Abo babemerera kubarihira amafaranga y’ishuri gusa, ariko ubundi buzima busigaye bakimenya.

Aha, iyo umwana abajijwe niba aramutse abonye ishuri, ubuzima busigaye yakwimenya, ahita yemera aho kugira ngo abure ayo mahirwe yari abonye yo kurihirwa amafaranga y’ishuri.

Ariko nyuma ntabwo ibibazo biborohera kuko abenshi (hafi ya bose) boherezwa kwiga muri Kaminuza ziri mu mujyi wa Kigali, abandi i Butare muri Kaminuza y’uRwanda.

Mwibaze namwe abo bana ubuzima babamo muri uyu mujyi wa Kigali n’ubuzima bw’aho benshi muzi ko buhenze.

Ese uyu mwana w’umukobwa abayeho ate ? Yiga ate ? Twese tuzi abantu badutse bitwa ba “Suggar Dady”. Ese uyu mwana ahuye nawe yamucika, amwemerera kumukodeshereza inzu, kumukorera buri kintu cyose akeneye nk’umwana wese w’umukobwa ukeneye kwambara akaberwa, agatunganya umusatsi we n’ibindi.

Tutirengagije ko aba bana basizwe bakiri bato batabonye n’ubagira inama y’uburyo bagomba kwitwara, uretse ko hari n’aho yagera akabona inzira zose zifunze. Bafite imitima yakomeretse, ntibagira ikibanezeza. Ukongeraho ko n’imbere he aba atarimo kuhabona neza kubera izo nzira zifunze

Ibyo gutekereza kuri aba bana b’abakobwa byo ni byinshi. Indi miryango ibasha gufasha aba bana ikwiye no kubafasha mu buryo bw’imibereho isigaye kugira ngo n’umusaruro babashakaho uboneke, nk’uko mu bigaragara ubuzima babayemo budasobanutse, kandi umuhaye ishuri ntiyahakana ngo ntafite aho azaba kuko n’aho ari ntaba azi iminsi azahamara, cyangwa anifuza kuva mu buzima arimo, ariko ugasanga ahungiye ubwayi mu kigunda.

Aba bana bakwiye kwitabwaho kugira ngo ubuzima bwabo barwanyeho kuva kera butaba umuyonga mu kanya gato. Kwiga birakenewe, ariko umuntu yiga afite aho ataha, n’icyo arya.

Mugiraneza wemeye gufasha umwana kwiga, kurikirana umenye niba umwana wahaye ishuri afite aho aba n’ibimutunga.

Byanditswe hifashishijwe inkuru iboneka mu kinyamakuru Icyizere nimero ya mbere