Uko wahindura umwana w’ingimbi cyangwa se umwangavu wanze ishuri

Yanditswe: 23-06-2015

Umwana ugeze mu kigero cy’ubugimbi n’ubwangavu watangiye kwanga ishuri hari uburyo uba ugomba kumuganiriza ukaba yagaruka mu nzira yo gukunda ishuri dore ko abana bari muri icyo kigero baba bakeneye kwitabwaho by’umwihariko.

Dore uburyo wafasha umwana wo muri icyo kigero akongera gukunda ishuri :

Mureke ahitemo kwiga ikintu akunze : Mu bihe bya kera niho wasangaga ababyeyi bahatira abana babo kwiga ibintu badakunze nubwo ubu bigenda bigabanuka, usanga biba atari ibyiza ko umubyeyi ahatira umwana we kwiga ibintu runaka kandi atabikunda. Umwana ashobora kuba yanga ishuri kubera ko umuhatira gukurikira amasomo adakunze cyane cyane iyo ari mu bugimbi n’ubwangavu ho biba bigoranye kurushaho kuko nubwo abenshi baba bazi umumaro wo kwiga ntabwo baba bishimira kujya ku ishuri.

Ba inshuti n’umwana wawe : kuba uri inshuti n’umwana wawe bigufasha kumenya ibyo atekereza kuko iyo umwana akwizera akubwira byose, no mu gihe yanze ishuri ukaba wamenya ikibyihishe inyuma.

Jya umuganiriza ku hazaza : Ahanini abana banga ishuri kuko badatekereza ku buzima bw’ahazaza ugasanga birebera ku buzima bwa none gusa byakubitiraho n’imyaka yabo iba itoroshye ugasanga batangiye kwishora mu ngeso mbi zituma banga ishuri.

Reba ko wowe nta ruhare ubifitemo : Hari igihe ababyeyi baba bashyiraho agahato ku bana babo bigatuma ibyo bakora babikora batabyishimiye. Urugero niba ufungirana umwana mu nzu ngo yige kandi abandi bari kureba televiziyo bituma yumva ko ameze nkuri mu gihano.

Menya uburyo abaho ku ishuri : Bishoboka ko umwana w’ingimbi cyangwa se umwangavu abaho mu buzima bubi ku ishuri nko ku baba mu bigo bibacumbikira cyangwa se akaba atabana neza n’abarimu bigatuma atishimira kwiga.

Jya umugenera ibihembo bimutera umwete : hari ababyeyi bibwira ko abana bakiri bato aribo bonyine baba bakeneye ibihembo byo kubatera umwete, ariko burya nta muntu n’umwe utishimira ko bamushimira ku byo yakoze yaba umwana, ingimbi cyangwa se umuntu mukuru.

Ibi ni bimwe rero byagufasha kugarura umwana ugeze mu bugimbi no mu bwangavu mu nzira yo gukunda kwiga igihe ubona atangiye kukwereka ko atagikunda ishuri.

Factsofschool.com
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe