Wakora iki igihe mutumvikana ku buryo bwo guhana umwana wanyu

Yanditswe: 13-07-2015

Hari igihe ababyeyi baba batumvikana ku buryo guhana umwana, umwe agashaka guhana umwana amunyujijeho akanyafu, mu gihe undi ahubwo amutabara amuhungisha. Ibi ababyeyi bashobora kubipfa bakaba banabwirana nabi..

Charlotte umujyana w’ingo aratubwira uburyo bwiza mwabyitwaramo mukareka gushwana mupfa kutumvikana ku buryo bwo guhana umwana :

Ntukereka abana ko utishimiye uburyo uwo mwashakanye abahanamo : Ushobora kubona uwo mwashakanye akabya mu guhana abana, abaha ibihano bikaze cyangwa se ukabona atita ku kubaha ibihano, si byiza rero ko wakwereka abana ko utishimira uburyo uwo mwashakanye abahanamo cyamgwa se ngo ubereke ko we atabishoboye mu gihe we adakunda guha abana ibihano.

Irinde kuvugana nabi n’uwo mwashakanye imbere y’abana : Niba utishimiye uburyo uwo mwashakanye ahana abana bigatuma umurakarira, ihangane uze kubimubaza mutari imbere y’abana kugirango mwirinde gutonganira mu maso yabo.

Ntugahatire uwo mashakanye gukurikiza ibyifuzo byawe : Niba ubona uburyo uwo mwashakanye ahanamo abana bukubangamiye bitewe n’uko wowe ubyumva si byiza ko wahatira uwo mwashakanye gukurikiza ibyawe kuko buri wese aba aziko ibye aribyo byiza.

Muganire mwitonze ku buryo bwo guhana abana : Igihe umwana akoze ikosa mukabona buri wese afite uburyo bwe atekereza kumuhanamo si byiza ko muhita muvugana nabi ako kanya kuko ibyo mwavuga murakaye ntacyo byageraho. Uzahengere igihe mwese mumeze neza umuganirize ku buryo bwiza muzajya mukoresha mu guhana umwana kandi buri wese agerageze kumva igitekerezo cy’undi.

Mwirinde kwigana abandi babyeyi : Kwigana uburyo abandi babyeyi bahanamo abana babo si byiza kuko buri rugo ruba rufite uburyo bwarwo bwo kurera abana. Niba uwo mwashakanye mutumvikana ku buryo muzajya muhana umwana wanyu, ntugashake kumuha ingero z’uburyo abandi babyeyi bahanamo abana babo kuko bimwereka ko we asuzuguritse.

Ibi ni bimwe mu byabafasha kumvikana ku buryo bwo guhanamo abana kuko hari ubwo biteza ibibazo mu muryango .

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe