Amafoto y’umwana uzirinda gushyira ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe: 27-08-2015

Muri iyi minsi aho imbuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane no ku babyeyi, usanga ababyeyi bishimira gufotora abana babo, amafoto babafotoye bakayashyira ku mbuga nkoranyambaga batabanje gutekereza ingaruka byazagira ku mwana mu gihe cy’ahazaza dore ko iyo foto ushyizeho iyo utibutse kuyisiba iba izagumaho by’iteka ryose.

Ni muri urwo rwego rero twifuje kubagezaho amwe mu mafoto y’umwana uzirinda kuba wasangiza n’abandi ku mbuga nkoranyambaga :

Ifoto y’umwana wambaye ubusa : hari igihe ushobora gufotora Umwana wicaye mu base ari koga yambaye ubusa. Umubyeyi ashobora kumufotora akabika amafoto ye ariko iyo umubyeyi afashe iyo foto akayisangiza abandi ku mbuga nkoranyambaga ntabwo biba ari uguha agaciro umwana wawe dore ko ashobora no gukura akazavamo umuntu ukomeye ugasanga ya mafoto ari gukoreshwa mu kumusebya bikamwicira izina.

Ifoto y’umwana uri kurira, urwaye cyangwa se wakomeretse : mbere yo gushyira ifoto y’umwana wawe ku mbuga nkoranyambaga kandi umwana arwaye cyangwa se yakomeretse jya ubanza wibaze ko wowe wakishimira ko abantu babona ifoto yawe umeze nkuko umwana wawe ameza. Jya utekereza ku hazaza he cyane ntukagarukirize ibitekerezo byawe kuri uwo munsi gusa.

Ifoto iteye isoni : hari igihe umwana akora ibintu runaka kuko ari umwana urugero ukaba wamufotora ari nko gusoma ipusi cyangwa se imbwa. Gusangiza iyo foto iyo akiri umwana ntacyo uba ubana bitwaye ariko iyo akuze ntatekereza ko yabikoze akiri umwana ahubwo atangira kugira isoni akicuza ibyo yakoze nkaho ibyo yakoze kera yabikoze ari umuntu mukuru. Bene izi foto byagargaye ko zitera abana umubabaro udashira( depression) mu gihe cye cy’ahazaza.

Ifoto y’umwana wicaye kuri pot : Tekereza igihe wari uri mu bugimbi cyangwa se mu bwangavu iyo ujya kubona umukunzi wawe akoherereje ifoto yawe wicaye kuri pot utazi aho yayikuye. Igisubizo uri bubone kirakwemerera kuba wasangiza ifoto y’umwana wawe yicaye kuri pot cyangwa kikubwire ko utabikora.

Ifoto iriho imyirondoro y’umwana yose : si byiza ko usangiza ifoto cyangwa se inyandiko ku mbuga nkoranyambaga iriho imyirondora y’umwana wawe yose amazina ye yose, ikigo yigaho, ibyo akunda kurya, … kuko iyo myirondore ye hari abashobora kuyikoresha mu bundi buryo bakaba bamugirira nabi.

Ifoto y’umwana ari mu itsinda n’abandi bana : Iyo umwana wawe ari mu itsinda n’abandi bana ahanini ujya gushyira ifoto kuri what’s app, facebook cyangwa se n’izindi mbuga nkoranyambaga ukita ku mwana wawe gusa ukareba ko ameze neza abandi bana ntubiteho.

Ushobora kuyisangiza umubyeyi w’umwana uri ku ifoto ntabyishimire mu gihe utabanje kumusaba uburenganzira.

Nubwo iterambere ari ryiza imbuga nkoranyambaga zikaba zorohereza abantu gusangira amakuru hari n’ay’abana, ni byiza kubanza kutekereza ku ifoto y’umwana wawe cyangwa se uw’undi mbere yo kuyishyira ku mbuga nkoranyambaga, mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ejo he hazaza.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe