Ibintu bitera ibibazo mu burere bw’umwana iyo ababyeyi batabyumva kimwe

Yanditswe: 28-12-2015

Ababyeyi bafite imyumvire itandukanye ku kintu runaka kijyanye n’uburere bw’umwana, bakunze kuteza ibibazo umwana akubura icyo afata nicyo areka kuko buri mubyeyi wese amubwira ibye, ndetse ugasanga ibyo bibazo binagera hagati y’abashakanye kuko buri wese aba yumva ko ibye ari byo byiza.

Dore ibintu ababyeyi bakunze kutumvikanaho mu burere bw’abana nuko babyitwaramo bikagenda neza.

Kugira imyemerere ishingiye ku idini itandukanye ; Iyo ababyeyi bafite imyemerere itandukanye usanga bigora umwana kumenya ukuri mu byo ababyeyi be bamubwira kuko buri wese aba amubwira ko ibyo yemera aribyo by’ukuri. Kugirango mwirinde kujijisha umwana mujye mwirinda kumuhatira kumba ibyanyu ko aribyo by’ukuri akurikize ibyo akunze mu myemerere yanyu kugee igihe azakurira akabasha kwihitiramo.

Kugira uburyo butandukanye bwo kureramo umwana : Hari ubwo umubyeyi umwe aba yumva ko gukubita umwana ariyo nzira nziza yo kumuhana neza undi akaumva ko agomba kumubwirirsha amagambo gusa. Kuba mudahuje uburyo bwo guhana umwana bikunze gutera ibibazo ndetse ugasanga wa mubyeyi udakunda gukubita umwana ashobora nko kumuhisha igihe wa wundi ukubita agiye kumukubita. Kugirango bigende neza bibarinde amakimbirane buri wese ajye amenya ko uburyo bwe bwunganira ubwa mugenzi we kugirango mureke intonganya z’ubusa.

Kumenya akamaro k’umubyeyi igihe urera abana ubereye mukase : Ibi nabyo bikunze gutez aimpagarara mu miryango, umugore yaba yarashatse umugabo ufite abandi bana umugabo akumva ko ariwe ugomba kubihanira no kubarebera umugore nawe akumva ko nta ruhare rw’umubyeyi afite kuri abo bana. Iki kibazo gikunze kuba ingorabahizi mu miryango myinshi bityo bikab abyaba byiza ko mbere yo gushaka umugabo wabyaye abandi bana cyangwa se umugore ufite abandi bana mubanza kubiganiraho bihagije, ukabwira uwo mugiye kubana ubwoba ufite, imbogamizi ubonamo mugafatanya gushaka umuti hakiri kare.

Gusiganira kwita ku mwana : Kwita ku mwana nabyo bikunze guteza ibibazo cyane cyane mu tuntu tworoshye igihe muri mu rugo mwese kuko akanshi ababyeyi b’abagabo baba bumva ko umwana ari uw’umugore imirimo yose ireba umwana iba ari iy’umugore.

Nyamara mwese umugore n’umugabo byaba byiza mufatanije gukorera umwana imirimo itandukanye nko kumwoza, kumugaburira, n’ibindi kuko usibye ko uba ufashije uwo mwashkanye igihe mwese munaniwe nawe akoroherwa, binatuma umwana akwiyumvamo kurushaho kandi imirimo ukorera umwana wawe ntiba ikojeje isoni nkuko bamwe mu bagabo babitekereza. Gusa na none igihe umugore abonye ko umugabo we adashoboye gukorera umwana iyo mirimo si byiza kubisiganira kuko umwana abona ko muri kumutererana.

Ibi ni bimwe mu bintu bisaba kumvikanho mwitonze kuko bishobor agushora umwana mu rujijo cyangwa se namwe bikabatera amakimbirane hagati yanyu.

Source : Parenting.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe