Uko warinda umwana guhungabanywa no gutandukana n’uwo mwashakanye

Yanditswe: 03-01-2016

Iyo ababyeyi bahisemo umwanzuro wo gutandukana bigira ingaruka cyane ku mwana kuko umwana we ibyo ababyeyi bapfa aba nta ruhare yabigizemo. Mu gihe byaye ngombwa ko utandukana n’uwo mwashakanye ukaba ari wowe uri kurera umwana ushobora gukomeza kumufasha nubwo bitoroshye ukamurinda guhungabana.

Musobanurire mu magambo make kandi asobanutse impamvu yo gutandukana : Si byiza ko ujya mu mizi y’ibyatumye mutandukana nuwo mwashakanye ngo ujye kubibwira umwana utarageza igihe cy’ubukure. Mubwire mu mugambo make gusa ko mwasanze ibyiza ari uko mwatandukana kandi ko mwese mukimukunda nka mbere.

Irinde kuvuga nabi uwo mwashakanye : Niyo uwo mwashakanye yaba yarakoze amakosa jya wirinda kuyabwira umwana ngo umumwangishe kuko uko byamera kose aracyari umubyeyi we kandi akeneye kumva ko amkunze nk’umubyeyi we.

Jya umuha icyizere ko bizagenda neza : Nubwo wabona ubuzma aribwo bugiye gukomeza kuba bubi nyuma yo gutandukana nuwo mwashakanye. Irinde kubibirwa umwana ngo umuhahamure. Jya umuha icyizere ko ubuzima buzagera aho bukaba bwiza.

Jya umuha uburenganzira ku wundi mubyeyi we :
Nubwo mwatandukanye jya wibuka ko umwana agifite uburenganzira ku mubyeyi we nawe akaba akibumufiteho.Igihe umwana yifuza kuvugana n’undi mubyeyi we jya umureka bavugane kandi wirinde kumubwira amagambo amubwir akuri telefoni umureke avuge uko yifuza. Bibaye byiza wamureka ahantu yisanzuye atari bugutinye ngo atinye ibyo yifuza.

Iyiteho nawe ubwawe kugirango udaheranwa n’agahinda : Kwiyitaho ubwawe nabyo bifasha umwana kumva amerewe neza kuko iyo akubona utarya, uhorana agahinda bituma nawe atekereza ko ubuzima bugiye kuba bubi. Jya ukora imyitozo ngoraramubiri, mutemberane n’umwana gusura inshuti ze, igihe ufite ubushobozi wiyiteho murye neza, ku buryo umwana atagira ihungabana ngo atekereze ko ubwo umubyeyi wundi adahari ibintu bibaye bibi.

Jya wirinda kuvuga nabi kuri telefoni igihe uvugana n’uwo mwari mwarashakanye : Igihe uwo mwari mwarashakanye aguhamagaye akakwibutsa ibihe bibi mwagiranye jya ririnda kumusubiza nabi abana bahari. Niba wumve utari bushobore kwihangana musabe ko mwazongera mukavugana undi munsi.

Reka abana bamenye ko nta ruhare bagize mu gutandukana kwanyu : Hari ubwo abana bishyiraho amakosa bakumva ko aribo batumye ababyeyi babo batandukana. Uzumva akenshi umwana utekereza gutyo akubaza ko ariwe watumye mutandukana, akubaza icyo yakora ngo mube mwakongera gusubirana.

Saba ubufasha igihe ari ngombwa : Hari ubwo agahinda n’ikimwaro cyo kuba waratandukanye n’uwo mwashakanye biguherana ukumva nawe ubwawe ntiwiyakiriye, ugahora utura abana umushiha, bakora amakosa ngo ni aba nyina cyangwa se ni aba se.

Ni byiza ko mu gihe wumva byakurenze wananiwe kwiyakira wakegera abantu bakakugira inama haba abajyanama b’ingo, abahanga mu by’imitekerereze cyangwa se n’inshuti zawe zisanzwe.

Source : Healthychildren.org
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe