Impamvu udakwiye kubuza abana televiziyo nyarwanda mu cyunamo

Yanditswe: 11-04-2016

Muri iki gihe twibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 22, usanga ibitangazamakuru byo mu Rwanda nabyo biba byahinduye gahunda kugirango bigezeho abanyarwanda ibiganiro, indirimbo n’ibindi byabafasha kwibuka. Iyo gahunda zahindutse gutyo usanga ababyeyi bamwe batemerera abana babo kureba televiziyo zo mu Rwanda no kumva radiyo zo mu Rwanda mu gihe abana bo baba bafite amatsiko yo kumva no kureba ngo basobanukirwe.

Silas ni umubyeyi ufite abana bakiri bato twaganiriye kuri iyi myitwarire ababyeyi bamwe bagira maze agira ati : “ Kubuza abana kureba televiziyo zo mu Rwanda mu gihe twibuka abacu bazize Jenoside njye mbona ataribyo ahubwo uwo mubyeyi nawe aba afite ikibazo.
Njye abanjye ahubwo mba ndwana nabo bashaka kureba televiziyo zo hanze nkababuza kuko mba nshaka ko bakurikirana ibiganiro binyuraho bagasobanukirwa n’ibyo njye ntashobora kubasobanurira, cyangwa se bikanatuma bagira ibibazo bakabaza ibyo badasobanukiwe.

Twanaganiriye kandi na Madamu Charlotte, wize iby’ imitekerereze n’ubuzima bwo mu mutwe nawe avuga ko nta mpamvu yari ikwiye gutuma ababyeyi babuza abana gukurikirana ibiganiro byo kuri televiziyo zo mu Rwanda.

Yagize ati : “ Ibiganiro televiziyo zo mu Rwanda zitambutsa muri ibi bihe byo wkibuka ntabwo byahungabanya umwana ahubwo bimufungura mu mutwe akamenya ibyo atari azi kuko abana nabo bagomba kumenya amateka nyayo yaranze u Rwanda. Uzanga ko areba televiziyo ngo amenye ukuri, azajya kubishaka kuri interneti n’ahandi kandi aho ho ashobora guhura n’amakuru amubeshya kuko ibyandikwa kuri za internet byose siko biba ari ukuri cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Charlotte yarongeye ati : “ Umubyeyi yakagize impungenge haramutse hanyuzwaho amashusho ateye ubwoba nkaho abantu batemana n’ibindi kuko aribyo bishobora kugora ubwonko bw’umwana kubyakira. Naho ibiganiro byo ni byiza ahubwo ku bana bituma uboneraho aho uhera ubasobanurira amateka ya Jenoside bagakura bayazi aho kuzabibwirwa n’abandi bakaba banababwira ibinyoma.

Mu gihe cyo kwibuka rero jya ureka abana barebe ibiganiro byo kuri televiziyo zo mu Rwanda unabareke bumve radiyo zo mu Rwanda kuko iyo ubabujije ubatera amatsiko kurushaho kandi ari wowe wari ukwiye kubasobanurira amateka ya Jenoside ukanabahumuriza ko hari icyizere ko itazongera kandi ko nabo bakwiye kwirinda ikintu cyose cyatuma Jenoside yakongera gusubira.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe