Ibyo ugomba kumenya mu gukora imibonano mpuzabitsina utwite

Yanditswe: 17-07-2016

Abantu bamwe usanga bibaza niba umugore utwite ashobora gukomeza gukora imibonano mpuzabitsina kugera igihe cyo kubyara,ariko burya biremewe ndetse nta n’impamvu yo kubireka cyeretse igihe umubyeyi yumva atameze neza,cyangwa inda imaze kuba nkuru cyane yenda kuvuka hakabaho kwitonda kugira ngo umwana n’umubyeyi badahungabana.

Ibyo kwitwararika

Irinde kwicugusa cyane;Umubyeyi utwite akora imibonano mpuzabitsina kugeza ari ku bise ariko akirinda kwicugusa cyane, cyangwa ngo akoreshe imbaraga muri icyo gikorwa
Umugabo agomba kwitonda mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina yirinda gukoresha imbaraga cyangwa gutsikamira umubyeyi

Gisha inama muganga;Umubyeyi agomba kubanza kubaza umuganga (gynécologue) umukurikirana akamubwira uko nyababyeyi ye imeze niba iri mu mwanya wayo neza cyangwa niba nta kindi kibazo ifite kuko gukora imibonano mpuzabitsina bishobora kubangamira umwana

Irinde ubwoba ;Mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina,umugore aba agomba kwirekura ntagire impungenge kuko umwana aba arinzwe bihagije n’ibyo bita ‘’liquide amniotique’’ n’imikaya ifite ingufu ya nyababyeyi bikaba bigira uruhare rukomeye mu gukingira umwana.

Iyo umubyeyi yumvise umwana atangiye gusa n’uwiruka mu nda yimuka ava hamwe ajya ahandi,maze akumva umutima we utangiye gutera cyane,aba agomba kuba ahagaritse imibonano mpuzabitsina muri ako kanya kuko ubwo umwana aba asa n’uwikanze.

Impinduka zishobora kugera ku mugore

Kuribwa ; Hari abagore bamwe na bamwe bamara gukora imibonano mpuzabitsina ugasanga barababara mu nda,cyangwa bagatangira no kubabara bakiri muri icyo gikorwa.Ibi ngo bishobora guterwa n’umuvuduko w’amaraso menshi umugore aba afite,ariko ngo ntacyo bitwara umubyeyi

Kuzinukwa imibonano mpuzabitsina;Umubyeyi utwite kandi ashobora kumva adakeneye gukora imibonano mpuzabitsina ndetse akayizinukwa burundu bitewe nuko umubiriwe wiyumva cyane cyane iyo bageze mu gihembwe cya kabiri cyo gutwita.Ibi nabyo ngo ntacyo bitwara umugore kuko ntabwo ari uburwayi.

Uretse kuba umugore yazinukwa imibonano mpuzabitsina ngo ashobora no kuyishaka cyane mu gihembwe cya kabiri kandi mbere yarabanje kuyizinukwa,maze mu gihembwe cya gatatu akongera akayizinukwa burundu,kuburyo bigenda bisimburana.

Umugore rero ntakwiye kugira ubwoba bwo gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe yumva ayikeneye,akayikora ndetse kugera igihe cyo kubyara kigeze,uretse igihe yumva atameze neza mu mubiri we.

Source ;webmd

NZIZA Paccy

Forum posts

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.