Byinshi wamenya ku ndwara ya Hepatite B

Yanditswe: 27-07-2016

Tariki ya 28 Nyakanga, u Rwanda ndetse n’isi muri rusange bizihije umunsi wo kurwanya indwara ya Hepatite. Ni muri urwo rwego tugiye kubagezaho byinshi mu byo abantu bibaza ku ndwara ya hepatite yo mu bwoko bwa B

Hepatite B ni indwara yibasira umwijima bikomeye ; ituma ubyimba ugatakaza imikorere yawo, ituruka kuri virusi ya hepatite B (HBV).

Habaho ubwoko 2 ; Hepatite B yoroheje na hepatite B y’igikatu (ituruka kuri hepatite B yoroheje itavuwe neza cyangwa kwanduzwa n’umuntu urwaye hepatite B)
Iyo iyi virusi imaze kuba igikatu mu mubiri (ni ukuvuga imaze hejuru y’amezi 6), bikongerera ibyago byo kutongera gukora neza k’umwijima, kanseri y’umwijima cyangwa siroze, izi ndwara zose zituma umwijima ukomera nk’ibuye, ukabyimba cyane ukangirika.
Abantu benshi bandura hepatite B yoroheje bashobora gukira iyo bakurikiranwe hakiri kare (ni ukuvuga itaraba igikatu).

Hepatite B yamaze kuba igikatu, isabwa kwitabwaho bikomeye n’abaganga, ugahabwa imiti. Iyo bidakozwe, iyo hepatite ishobora gukura ikaba yatera izindi ndwara twavuze hejuru.

Virusi ya hepatite B ituruka he ?

Virusi ya hepatite B ikwirakwizwa iyo uhuye n’amatembabuzi y’uwamaze kwandura iyi virusi (yaba amaraso, amasohoro, cyangwa amatembabuzi ku bagore)

Abandi bafite ibyago cyane byo kuyandura :

  • • Iyo ubana n’umuntu urwaye hepatite B
  • • Ukorana imibonano mpuzabitsina n’abantu batandukanye
  • • Iyo ukoze imibonano mpuzabitsina idakingiye n’umuntu wanduye
  • • Niba ukora cyangwa se ukunda guhura n’amatembabuzi twavuze ruguru
  • • Umwana uvuka ku mubyeyi wanduye hepatite B
  • • Niba uri umugabo ukorana imibonano n’abo muhuje igitsina
  • • Niba witera mu maraso imiti cg iyo bakurura mu mazuru
  • • Niba uba ahantu iyi hepatite B yiganje

Twabibutsa ko Hepatite B iri kwiyongera cyane muri iyi minsi, kandi urukingo rwayo ruraboneka mu bitaro bikuru n’andi mavuriro atandukanye. Wizuyaza rero mu kwikingiza uzaba wirengeye urengeye n’abawe.

Byatanzwe na Phn, Biramahire Francois

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe