Imiterere y’umwana usabana n’uko yitabwaho

Yanditswe: 08-07-2014

Nyuma yo kubabwira imiterere y’umwana ucecetse (melancolic n’uburyo ababyeyi bamufasha gukura neza adahutajwe, uyu munsi Muhimakazi Diane arababwira imiterere cyangwa imyitwarire y’umwana usabana ( sanguin(e) ,ibimuranga n’uburyo yafashwa agakura neza adahutajwe.
Dore imwe mu myitwarire iranga abana basabana :

Kugira ubuntu : Ni umwana ukunda gutanga mbese aba afite impuwe ku buryo umubyeyi aba adakwiriye ku mukubita ngo kuki watanze ibi na biriya ahubwo akamwereka urugero azajya agarukirizaho mu gutanga.

Kutagira icyo bahisha : Kubera kwisanzura ku bantu bose usanga bavuga n’amabanga atari akwiriye kuvugwa nk’urugero ugasanga umwana arimo kuvuga icyabaye cyose kitari ngombwa. Icyo gihe niba mufite abashyitsi kandi umwana wanyu muziko ariko ateye ni byiza kumuganiriza mbere utamupfobya cyangwa ngo umutuke ahubwo ukamubwira uti abashyitsi nibaza uvuge bya bindi mwize ku ishurI, ku rusengero n’ahandi kuburyo ataza guceceka nkaho arwaye ahubwo akabaganiriza ibihwanye n’ikigero cye.

Gushamaduka : Usanga ari wa mwana uvugira aho ngaho ku buryo icyo abonye cyose akivuga, batanga ikigereranyo ko umunwa wabo winjira mbere yabo aho bagiye, mbese icyo abonye bwa mbere ataraninjira aba yamaze kukivuga.

Gukunda kubana n’abandi bana : Umwana usabana akunda kuba arikumwe n’abandi abawira ibyo bize, aho bagiye gusura mbese igihe cyose akaba afite ibyo abwira abandi bana. Umubyeyi wasobanukiwe n’imiterere y’umwana we aba asabwa kumuganiriza, akabwira n’umwarimu uko amufata ngo atazajya ahora asakuza agatsindwa. Icyo gihe umwarimu iyo abizi amwitaho akamubwira ati “mu ishuri ujye ukurikira ibindi tuzajya tubivuga dutashye”,bitewe n’uburyo wabimubwiyemo umwana arabyumva kandi akabikurikiza.

Kwishima cyane : usanga ari umwana uhora anezerewe, ukunda urwenya, iminsi mikuru,wamukorera ikintu akishima cyane akajya agushima buri kanya buri kanya, Bakunda ubuzima buryoshye cyangwa se bworoshye n’ibindi. Bagereranwa kandi n’igiti cya Palmier kimera kuri plage abantu bakakiruhukiramo bishimye.

Nk’uko twabonye ko imiterere y’abana arinayo bakurana , abantu bose baruzuzanya sosiyete ikagira abayobora, abanyamahoro ndetse n’abashyushya rugamba tumaze kubona. Ubutaha tuzababwira abana batagira icyo bitaho bajya iyo bigiye.

Yanditswe na Tombola Felicie kuri www.agasaro.com

photo internet

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe