Ingaruka zo kwemerera abana byose

Yanditswe: 11-08-2014

Hari ababyeyi bemerera abana ibintu byose (permissive parent) . Bene aba babyeyi bajya gusa n’ababyeyi batagira icyo bitaho(careless parents) gusa icyo twabavugaho ni uko usanga bo bemerera abana ibyo ari byo byose byaba byiza cyangwa bibi.

Uyu munsi Muhimakazi Diane umubyeyi w’inararibonye mu gukurikirana abana aratubwira uko ibibaranga n’ingaruka ziba ku bana :
-  Nk’urugero umwana ashobora gukora ikosa aho kumuhana ugasanga umubyeyi ari kwisekera cyangwa agahora amubwira ngo ndaza kuguhana maze bikarangira gutyo.
-  Amwemerera ibintu bidashobotse : niba ari ukurira mu buriri cyangwa kudasasa ugasanga umubyeyi byose yarabyemeye mbese umwana icyo akoze cyose baracyacyira bakamwihorera nta menye ko ari kiza cyangwa ari kibi.

Ingaruka ku bana : Icyo gihe abana usanga bikorera ibyo bashatse kuko baba baramaze kubamenya , niho hahandi usanga umwana avuga ngo mama ntacyo antwara kuko iyo yavuze ngo arankubita ntabyo akora.Undi ati papa ndamuzi ntacyo antwara buri gihe ndabikora akanyihorera.
Ingaruka zibaho ni uko usanga umubyeyi icyo gihe ntacyo aba akimaze mu bijyanye no gutanga uburere ku mwana kuko inshingano ze ntacyo aba azikoraho.

Inama bagirwa
Biragoye gutanga inama kuri bene uyu mubyeyi dore ko hari ababa bumva ko ari ugutetesha umwana cyangwa se ari ukumugaragariza urukundo .
Muri make bene aba babyeyi basabwa guhindura imirere yabo barebera ku yindi miryango ifite abana bahawe uburere nyabwo.Diane agira ati” bene abo babyeyi bafite amaso ,nabo bareba uko abandi barera n’ubwo babyirengangiza,ni byiza rero gukanguka bakabona ko bahemukira abana babo kuko uko ari nako bazarera abo bazabyara.”
Na none ariko kubikosora ntibivuga ko bazatangira guhakanira abana mu byo babasabye byose. Bagomba kwirinda kugwa mu mutego w’ababyeyi bakaze cyane bakamenya gushyira mu gaciro barera abana.
Yanditswe na Tombola Felicie kuri www.agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe