Gahunda yo gucyura abana yakuyeho imvugo “ Isenene zaguye”

Yanditswe: 20-10-2014

Mbere yuko hatangizwa gahunda yo gucyura abana biga mu mashuri yisumbuye babamo , wasangaga muri za gare zitandukanye bavuga ngo isenene zaguye, aho babaga baganisha ku myitwarire mibi y’abana mu biruhuko, cyane cyane ababakobwa.

Ababyeyi twaganiriye batangaza ko kuva aho Miniteri y’uburezi ku bufatanye n’izindi nzego bashyizeho gahunda ihamye yo gucyura abana, usanga bamwe bafatiranaga abana bakabashora mu ngeso mbi basigaye babura aho bahera dore ko polisi nayo yahagurikiye bene abo bagizi ba nabi.

Nkurunziza Jean Pierre ni umubyeyi ufite abana biga mu mashuri yisumbuye baba mu kigo, yadutangarije ko abona iyi gahunda yo gucyura abana bakabashakira amamodoka yafashije ababyeyi kuko mbere babaga bahangiyitse cyane cyane ku bana b’abakobwa, aho ku bigo bimwe babarekaga bagataha mbere y’abandi, ariko ugasanga bagera mu rugo nyuma y’abandi.

Nkurunziza yagize ati “iyi gahunda yo gucyura abana hari byinshi yakemuye kuko hari abasore n’abagabo b’ababyeyi gito bajyaga bashuka abana b’abakobwa bagataha mu minsi ya chomage, bakabajyana bakamarana iyo minsi yose kugeza abandi batashye, ariko kuko ubu nta kigo cyemerewe kurekura abana mbere, umubyeyi aba azi umunsi abana bazatahira , bagera mu rugo bakabanza bakabagira inama yuko bazitwara mu biruhuko”
Nubwo uyu mubyeyi abona ko hari impinduka nziza ku bana iyi gahunda yazanye, hari ababona ko abo basore n’abagabo batashukaga abana mu gihe bari gutaha gusa kuko ngo niyo bahuye bari mu biruhuko nabwo nta mpuhwe babagirira.
Rukundo ni umusore umwe twaganiriye yagize ati: “gucyura abana mbona ntacyo byagabanije ku bana b’abakobwa bashukwa bari mu biruhuko kuko niyo bari mu biruhuko hagati baratembera bagahura n’abo basore n’abagabo bakaba babashuka”
Mu biruhuko bikuru abana bagiye kujyamo bazatangira gutaha tariki ya 22 kugeza tariki ya 24 Ukwakira 2014.

Tariki ya 22 Ukwakira hazataha abanyeshuri ba Ruhango, Huye na Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo ndetse n’uturere twa Rusizi, Nyamasheke n’abanyeshuri bose b’uturere two mu Mujyi wa Kigali

Tariki ya 23 Ukwakira, hazataha abanyeshuri bo muri Gisagara, Kamonyi, Nyanza , Nyaruguru na Nyamagabe mu Ntara y’Amagepfo; Karongi, Rutsiro, Ngororero, Rubavu na Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Tariki ya 24 Ukwakira hazataha abanyeshuri bose bo mu ntara y’amajyaruguru ndetse no mu ntara y’iburasirazuba.

Ingamba zafashwe na Mineduc ntizihagije mu guca imyitwarire mibi y’abanyeshuri mu biruhuko, ahubwo hakenewe n’uruhare rwa buri wese cyane cyane ababyeyi, abanyatubari n’undi muntu wese ufite aho ahurira n’abana .

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.