Amakosa mu mimirire ugomba kwirinda iyo ushaka kugabanya ibiro

Yanditswe: 03-12-2014

Umubyiho ukabije ni kimwe mu bihangayisha abantu benshi, ndetse ugasanga bakora uko bashoboye ngo bawurwanye. Nkuko Mukakayumba Anastasie ufite ubunararibonye mu bijyanye n’imirire iboneye abivuga, usanga hari bamwe bakora amakosa bakiyicira ubuzima baziko bari kwigirira neza, kandi hari uburyo bwiza bakagombye gukoresha.

Kwigana abandi : hari bamwe bafata imirire yo kugabanya ibiro kuko bazi ko hari mugenzi wabo wayikoresheje akanakuka. Ikibi cyo kwigana abandi nuko abantu birengagiza ibyo bagomba kwitondera mbere yo gufata imirire yo kugabanya umubyibuho .

Mbere yo gutangira imirire igabanya umubyibuho buri wese aba agomba kumenya ibi ;
Buri muntu wese agira imirire ye bwite bitewe n’impamvu zamuteye uwo mubyibuho,

kubanza kumenya ubwoko bw’amaraso ye kuko hari ibiryo bibyibushya abantu bitewe na groupe sanguin ye no kubanza kumenya ingaruka umubyihuho ukabije ufite ku mubiri wawe.

Ikindi umuntu aba agomba kumenya mbere yo gufata imirire yo kugabanya ibiro, ni uko burya abantu baba bagomba kutakaza ibiro bitandukanye bitewe nuko bareshya n’ibiro bafite.

Ikintu gikomeye abantu batajya bamenya iyo bagiye gufata imirire yo kugabanya ibiro nuko burya gufata gahunda y’imirire igabanya ibiro bigomba kuba ari icyemezo cya nyirubwite kuko iyo utabanje ngo umenye ingaruka umubyibuho ukabije ufite ku mubiri wawe, ukajya gufata imirire igabanya ibiro ari uko uri kwigana abandi cyangwa se bakujyanye ku gahato ntago ugiraimbaraga zo guhindura imirire igihe kirekire.

Kwiyicisha inzara : gufata imirire igabanya ibiro ntaho bihuriye no kwiyicisha inzara. Ushobora kwiyicisha inzara nyuma ugasanga uhura n’ingaruka zirimo gucika intege, kurwara igifu, kubura imbaraga mu kazi n’ibindi.

Mu rwego rwo kwirinda guhura n’ingaruka zo kwiyicisha inzara mu gihe uri gushaka kugabanya ibiro, birashoboka ko wafata indyo yuzuye irimo iby’ubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibibirinda indwara kandi ibiro byawe bikajya ku murongo.

Iyo wihaye gahunda yo gufata imirire igabanya umubyibuho ntibigomba kukubuza kurya ugahaga, kuko bitewe nuko uba waregereye abantu babifitiye ubushobozi bakakubwira imirire igendanye nawe, urarya nkuko bisanzwe kandi ukabasha no gutakaza ibiro.

Kongera gusubira ku byo waretse : Akenshi uzasanga abantu batakaza ibiro nyuma y’iminsi mike ukabona byongeye byagarutse. Iyo umaze kugera ku biro bikwiriye uba ugomba kumenya imirire uzakurikiza ugahora kuri gahunda y’ibiro byawe.
Astrida

Ku bindi bisobanura mwahamagara Anastasie kuri tel : 0788606046 no kuri 0788838753

Cyangwa ukandika kuri E mail : santeplus14@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe