Ikanzu yambarwa n’abantu bose

Yanditswe: 11-12-2014

Hari imyenda abantu bose bashobora kwambara bakaberwa dore ko hari imyenda bamwe batambara bitewe n’imyezerere yabo cyangwa se imyumvire yabo.

Iyi kanzu rero yo yakwambarwa n’abantu bose, baba abarokore bakunda kwambara bikwije baba n’abandi bantu basanzwe b’abasirimu bambara imyenda yose yaba imireremire cyangwa imigufi kuko iyi kanzu iba ikeye kandi igaragara neza.

Mu gihe wambaye ikanzu nk’iyi iri hagati, itari ngufi kandi ntibe ndende jya ugerageza gushaka agasakoshi n’inkweto bikeye kugirango urusheho gusa neza.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe