Uko wagira umubiri usa n’ahandi wo ku ijosi

Yanditswe: 14-02-2015

Abantu besnhi usanga basa neza mu maso n’ahandi ariko ku ijosi ugasanga has umukara kandi ahandi ari inzobe cyangwa imibiri yombi ukobana ko bibangamye.

Kugira umubiri wirabura ku ijosi kurusha ahandi bishobira guterwa n’izuba, gutakaza ibiro ku buryo bwihusa, kwiyongera ibiro, diabete, usibye ko hari n’ababiterwa n’isuku nke.

Dore uburyo wakoresha rero umubiri wok u ijosi nawo ugasa n’ahandi.
Uko wakoresha igikakarubamba :
Fata ikibabi cy’igikakarubamba kikiri gishya
Gikatemo kabiri uhagaritse usige ku ijosi ya jeli
Bimarane iminota 20 ubone kubikaraba. Jya ubikora buri munsi kugeza ubunye impinduka.

Uko wakoresha amata n’ubuki :

Fata amata y’ifu uvannge n’ubuki ubndi usige ku ijosi ubireke bimareho iminota 30 ubone kubikaraba
Bikore inshuro ziri hagati y’ebyiri n’enye mu cyumweru.

Uko wakoresha umutobe w’indimu na cocombre :
Fata umutobe w’indimu uvange n’uwa cocombre ubisige ku ijosi bimareho iminota icumi ubone kubikaraba
Bikore buri munsi mu mezi make uzabona uruhu rwo ku ijosi rusa n’ahandi

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe