Menya inkweto ziharawe n’abakobwa bita “injwiri” naho wazihahira

Yanditswe: 19-02-2015

Ibintu bigenda bigerwaho ubundi bigahararukwa ku buryo iyo waguze umwenda cyangwa se inkweto nyuma bikaza kuva kuri mode ugira isoni zo kubyambara. Ku bakobwa bazi kurimba kandi bagendana n’ibigezweho ubu kuri bo hagezweho inkweto bita “injwiri”

Inkweto ziharawe n’abakobwa bakunze kwita” injwiri”, ziri mu bwoko butandukanye, hari iziri hasi, hari izifite agatalon gato.izonkweto nanone hari iziba zizamuye,zijya kugira forme y’inkweto bakunze kwita timber(usanga ari iz’abahungu ariko hari n’abakobwa bazambara).

Izo nkweto zitwa injwiri,usanga zambarwa cyane ku ma jeans cyangwa kuma cola, ariko usanga no ku majipo magufi bijyana.

Wakambara izo nkweto ugiye ahantu ahtandukanye nko ku ishuri ku ishuri, muri birori, ndetse n’igihe usohotse.

Izo nkweto wazisanga mu maduka atandukanye nka Remera ku isoko ryahoze ari Sar Motor riherereye munsi ya gare ukba wazigura guhera ku mafaranga ibihumbi 7 kugera ku bihumbi 10.

Mu mugi ku muteremuko(15000frw-18000frw),wazibona nanone mu mugi imbere yo kwa Rubangura kubazitembereza mu muhanda(4000frw-5000frw), ndetse nandi mashop atandukanye wazihasanga mu bice bya Remara (Kisimenti)

Linda Jambo

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe