Uko wakwambara neza igihe ubangamirwa n’amaribori

Yanditswe: 25-03-2015

Bamwe mu bakobwa n’abagore bafite amaribori ku maboko, amaguru ndetse no ku bindi bice by’umubiri bishobora kugaragara, bakunze kugira ikibazo cy’uburyo bakwambara, bigatuma hari imyambaro birinda kuko idahisha ayo maribori.

Iyo myenda bagendera kure ni nk’ amakanzu afite amaboko y’udushumi, aya gorge, amasengeli asanzwe, udupira two ku ma jeans dufite amaboko aciriye hejuru n’ibindi ku bafite amaribori ku gice cyo hejuru. Naho abayafite ku maguru, guhera mu ntege, birinda umwenda wose mugufi.

Dore bumwe mu buryo wakwambara urimbye kandi utayerekana.

Guhisha amaribori yo ku maboko : Bumwe mu buryo wakwambara ugahisha ayo maribori yo ku maboko, harimo kwambara ikanzu ndende ya cotton cyangwa y’agapira ifite amaboko atari maremare cyane nk’ aciriye mu nkokora cyangwa se ukambara ya makanzu aba afite amaboko maremare abonerana/atobaguye (dentelle) ; iyo ikanzu yose ari dentelle ahandi hose iba irimo umwenda bihuje ibara (doublure).

Guhisha amaribori yo mu ntege : Hari amakanzu ari mu bwoko bwa blouse(anyerera) aba afite imbere hagufi inyuma hakaba harehare cyane.

Amakanzu maremare uyasanga mu maduka yo mu mugi(6000frw-10000frw) cyangwa se ukidodeshereza(15000frw-25000frw).

Ku bakunda amajipo ushobora kwambara ya majipo agezweho y’agapira ageze munsi y’amavi , wambariraho agapira gafite amaboko maremare, ari kagufi ku nda. Hari n’andi majipo maremare afite pasura imbere ushobora kwambara amaribori ntagaragare kuko inyuma mu ntege haba hatagaragara.

Ayo majipo uzayasanga mu maduka acuruza imyenda y’abakobwa ku giciro kiri hagati ya(5000frw-8000frw), hari andi wabona batembeza mu muhanda kuri(4000frw-5000frw).

Nanone ushobora kwambara ipantalo mu minsi isanzwe utagiye mu birori n’udupira tworoheje dufite amaboko maremare cyangwa se n’udukoti rimwe na rimwe.

Ku bagore ushobora kwambara amaboubou cyangwa se n’andi makanzu adodeshwa mu bitenge . .

Ubwo ni bumwe mu buryo wakwambara ufite amaribori ku bice bimwe na bimwe by’umubiri igihe wumva udashaka ko agaragara ntibibujije ariko ko igihe wiriwe mu rugo utanyuzamo ukiyambarira ibyo ushaka, ushobora kwambara udusengeli nu du t-shirt tworoheje cyangwa se amajipo magufi.

Jambo Linda