Imyenda wakwambara mu cyunamo

Yanditswe: 05-04-2015

Muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 21 abazize Jenoside yakorewe abatutsi, menya amabara yifashishwa mu kwambara ndetse naho wagurira imyenda irimo ayo mabara.

Hari amabara akunzwe kwifashisha mu gihe cyo kwibuka, harimo ibara ry’ivu aho ushobora kwambara umwenda ufite ibara ry’ivu ( grey) nk’agakoti ka grey n’ipantalo niyo yaba ifite irindi bara ariko ridapika cyane.

Nanone usanga ibara rya move rikunzwe kwifashishwa mu kwambara , ushobora kwambara ikanzu ndende ya move cyangwa se ipantalo yi jeans n’umupira (t-shirt) w’ibara rya move.

Ushobora kwambara umwenda ufite ibara ry’umukara , ni ukuvuga yaba ikanzu cyangwa se ipantalo n’ikoti bisa(costume) kuko bimenyerwe ko ari ibara rikoreshwa mu kiriyo mu bindi bihugu, ariko mu Rwanda ho mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi, hakoreshwa ibara cya move n’iry’ivu. Hari n’andi mabara y’imyenda wakwambara ariko ukirinda amabara menshi apika.

Ushobora kwambara n’ imishanana(imikenyero) ryiganjemo ibara ry’umukara cyangwa se ibara ry’ivu (grey), hari imishanana iba ifite amabara menshi ariko wahitamo iyiganjemo amwe muri ayo yifashishwa cyane.

Ikindi nanone ni uko mu gihe wagiye muri gahunda zo kwibuka , wirinda kwambara inkweto ziri hejuru cyane kuko hari gihe umara umwanya muremure uhagaze bityo zikaba zakuvuna cyangwa se zikakubangamira.

Ku batayifite bifuza kuyigura wayibona mu maduka acuruza imyenda y’abagore harimo nka berwa shop iherereye kwa venant (caguwa) ku giciro kiri hagati ya 7000frw-10000frw hari n’utundi tu tuntu tworoheje nk’udukomo, furari, imidari, wabona batembereza mu ntoki imbere yo kwa Rubangura, n’ahandi hantu hahurira abantu benshi.

Ushobora no kugura agakoti kadozwe mu gitenge gafite ibara rya grey , wayabona mu maduka acuruza ibya Kinyarwanda hafi y’iposita(15000frw). Ku bifuza imishanana yo kugura ndetse no gukodesha wayisanga munyubako yo kwa Rubangura mu igorofa rya kane , ku bakodesha wishyura bitewe n’iminsi uzawumarana .

Ayo n’amwe mu mabara y’imyenda akunze kwifashishwa muri ibi bihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ni byiza rero kubizirikana no mu myabarire yacu ikagaragaza ko turi mu bihe bidasanzwe byo guha agaciro abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Jambo Linda