Imyenda wakwambara igihe utizeye ihindagurika ry’ikirere

Yanditswe: 17-05-2015

Muri iyi minsi usanga ikirere gihindagurika uko gishaka, umuntu akava mu rugo izuba riva akagera ku kazi imvura igwa cyangwa se bigahinduranya. Niyo mpamvu tugiye kubagezaho uko mwabyitwaramo mu myambarire igihe mutizeye ikirere.

Ambara umwambaro utaguteza imbeho kandi utanagufubitse cyane : uwo mwambaro ushobora kuba ikanzu cyangwa se ipantaro y’itisi bisanzwe ukarenzaho agakoti koroheje ku buryo izuba ryava cyangwa imvura ikagwa ntacyo biri buguhindureho.

Irinde imyenda igaragara ko ariyo ku zuba cyane : ushobora kuva mu rugo izuba ryaka ukishuka ukambara udusengeri waza kugera mu nzira imvura ikaba iraguye ukaba urasebye n’imbeho ikakwica.

Jya wambara imyenda y’ibihe byose : hari imyenda uba ubona umuntu yakwambara ibihe byose haba ku zuba ku mvura no mu bukonje ugasanga ntacyo bitwaye. Iyo myenda ishobora kuba ishati isanzwe y’amaboko maremare ku ipantaro cyangwa se ku ijipo, ishobora no kuba udukoti tworoheje ariko dukeye ku buryo ubona ko udakangwa n’ibihe ngo ureke kurimba.

Irinde amabara akurura izuba cyane : No mu bihe by’imvura hari ubwo izuba riva cyane hakaba ubushyuhe bwinshi ku buryo abantu baba bambaye amabara akurura izuba nk’umukara n’ayandi bashobira kugira ubushyuhe bwinshi batakekaga.

Iyo ni mwe mu myenda wakwambara n’iyo wakwirinda igihe utizeye ihindagurika ry’ikirere.

Gracieuse Uwadata