Uko waha itoto uruhu rwawe igihe ugaragara nk’uwashaje imburagihe

Yanditswe: 19-05-2015

Abantu benshi usanga bashakira uruhu rw’itoto mu mavuta, ariko burya ushobora kugira uruhu ruhorana itoto ukoresheje umuneke usanzwe, ukabigeraho udahenzwe kandi nta ngaruka biba bizagira ku ruhu rwawe nk’iz’amavuta.

Ku bifuza uruhu rukeye kandi rufite itoto cyane cyane ko hari abantu usanga basa nk’abashaje mu maso kandi mu myaka bakiri bato, dore uko babigeraho bakoresheje umuneke, indimu n’ubuki :

  • Kuvanga ibi bikoresho uko ari bitatu bifasha uruhu ku buryo butatu kuko umuneke ufasha mu kugabanya iminkanyari no kwimfunyarika k’uruhu, indimu ikarwanya ibiheri n’inkovu naho ubuki bugatuma uruhu rworohera.
  • Ubusanzwe ni byiza no kurya umuneke kuko vitamin zinganjemo za B6, vitamin C , manganese n’amazi bifasha uruhu kumererwa neza ndetse n’umubiri wose muri rusange

Uko bategura mask y’umuneke izana itoto ku ruhu :

  1. Ufata umuneke mwiza wa kamaramasenge ukawukatamo udusate duto ukawushyira mu gikoresho
  2. Ongeramo akayiko k’ubuki n’utuyiko 2 tw’umutobe w’indimu
  3. Vanga cyane kugeza bibaye nk’igikoma gifashe
  4. Banza ukarabe mu maso mbere yo kubyisiga
  5. Bisige mu maso ugenda ukuba gahoro gahoro
  6. Bireke bimare iminota iri hagati ya 15 na 30 ubone kubikaraba n’amazi y’akazuyazi.
  7. Ubwo ni uburyo bworoshye kandi buhendutse bwagufasha kugira mu maso hafite itoto uramutse ubigerageje ukajya ubikora byibura kabiri mu cyumweru.

Gracieuse Uwadata