Udukoti twongerera agaciro indi myenda

Yanditswe: 31-05-2015

Ushobora kwambara umwenda usanzwe ariko washyiraho agakoti kiyubashye ugahita wongerera agaciro uwo mwenda wambaye kandi nawe ugahita urushaho kugaragra neza. Ikindi cyiza cy’utwo dukoti ni uko watwambara igihe cyose haba ku zuba ndetse no mu mvura.

Agakoti k’igitenge : agakoti k’igitenge ushobora kukambara ku yindi myenda y’ibitenge ugahita ubona ko kayongereye ubwiza. Ushobora kandi no kukambara ku myenda yindi isanzwe.

Agakoti k’amaboko ageze mu nkokora : Bene utu dukoti usanga tunagezweho cyane ukaba wakambarira kw’ ijipo, ikanzu cyangwa se ipantaro.

Udukoti turenze mu nkokora gato : bene utwo dukoti natwo tugezweho muri iyi minsi tukaba dukunze no kuba ari tureture mo gato dufite igifungo kimwe gusa ariko igihe ukambaye ukagafungura.

Udukoti dufite imikandara : utwo dukoti natwo usanga dukundwa mu bihe byose kandi tukajyana n’imyenda yose cyane cyane amapantaro y’amajeans.

Udukoti twa karokaro : utu dukoti natwo turakunzwe muri iyi minsi twambarwa ku myenda itandukanye ariko y’ibara rimwe kuko ubwatwo tuba tugizwe n’amabara menshi.

Agakoti kageze munsi y’inkokora kagufi : utu dukoti twenda kumera nk’utundi twavuze tuba tugera munsi y’inkokora ariko two tukaba ari tugufi ku buryo utwambara ku matisi bigasa neza.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe