Imyenda igezweho yo kujyana gusezerana mu murenge ku bakobwa

Yanditswe: 04-07-2015

Muri iyi minsi hari amakanzu abageni bose bagiye kujya gusezerana mu murenge basigaye bambara bamwe ugasanga bidodeshereje abandi bagakodesha mu maduka aba akodesha imyambaro y’abageni ndetseiyi myenda umugeni utayambaye ubwo ntaba azi kugendana n’ibigezweho

Hagezweho amakanzu y’ibara rimwe aba adoze ku buryo usanga ikanzu itaratse hasi naho hejuru ifashe uyambaye kandi ikaba ari ngufi igarukiye mu mavi.

Indi kanzu igezweho nayo iba ifashe cyane uyambaye ikamanuka imeze nka droite ariko yagera hasi igataraka.bene izi kanzu zikoze gutya ziba zimeze nk’isengeri hejuru cyangwa ifite utuboko duto.

Ubundi nanone usanga bambara ikanzu imanuka nka droite ndetse ifashe cyane uyambaye kugera hasi ,ariko ikaba isatuye imbere ,igaragaza ukuguru kumwe kugeza mu ivi cyangwa hejuru gato yaryo bitewe n’aho uyambaye ashaka kugeza satura.

Indi kanzu baharaye kandi igezweho gukoreha mu kujya gusezerana mu murenge ni iba ari mini ya droite ifashe cyane uyambaye ariko nta hantu na hamwe isatuye ndetse hejuru ifite utuboko duto cyane.

Aya ni amakanzu atandukanye agezweho muri iyi minsi ku bakobwa bajya gusezerana mu murenge, kuko ushobora kujya mu birori byo ku murenge ukabona abageni hafi ya bose bambaye kimwe kandi amakanzu akoze nk’aya twavuze.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe