Imyenda igezweho ihisha impfundiko

Yanditswe: 14-07-2015

Hari imyenda igezweho kandi igahisha n’impfundiko dore ko hari abantu usanga baba bafite ipfunwe ryo kwambara imyenda imwe n’imwe. Mu gihe rero uterwa isoni n’ipfundiko zawe dore imwe mu myambaro igezweho yagufasha kujya uzihisha kandi ukaba wambaye neza.

Isarubeti ndende irekuye hasi : Muri iyi minsi imyenda y’amasarubeti arekuye ku buryo hasi aba adafata ku mubiri w’umuntu uyambaye agezweho kandi anafasha cyane abantu baterwa isoni n’imiterere y’amaguru yabo.

Ikanzu itaratse igera munsi y’ipfundiko : Imyenda itaratse iri mu myambaro ikunzwe cyane muri iyi minsi ku buryo aho umwenda waba ugera hose mu kuba mureremure wawambara kandi ukaba uri umuntu usobanutse dore ko iyi myenda inafasha abantu bgira ipfunwe n’imiterere y’amaguru yabo.

Ikanzu ndede itaratse : ikanzu ndende itaratse nayo ihisha ipfundiko kuko iba itakwegereye ngo impfundiko zibe zagaragara. Mu gihe rero uterwa isoni n’ipfundiko ikanzu ziteye gutya ziri mu myenda yabigufashamo.

Ikanzu itaratse ariko isumbana imbere n’inyuma : Ikanzu isumbana imbere n’inyuma nazo ziraharawe muri iyi minsi kandi usanga zihisaha impfundiko ku buryo nubwo iyo kanzu iba ari ngufi imbere, inyuma iba igaragara ko ari ndende impfundiko ntizigaragare.

Ipantaro y’injurugutu : injurugutu nazo ni imyenda yaharawe mu minsi yashize ariko na nubu usanga icyambarwa. Iyo myenda izwiho nayo kuba itagaragaza imiterere y’amaguru y’ummuntu ku buryo iyo uziko udakunda amaguru yawe wajya uyambara ukagenda wumva ko ufite umutekano.

Ijipo itaratse igera munsi y’amavi : Ijipo itaratse igera munsi y’amavi nayo iri mu myambaro ihisha ko umuntu afite ipfundiko kandi ni umwambaro uba ugaragara neza ku muntu uwambaye.

Iyi ni imwe mu myenda igezweho wakambara ukagaragara nkaho nta mpfundiko ugira

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe