Uko wakoresha umuneke ukagira uruhu rwiza

Yanditswe: 22-07-2015

Gukoresha umuneke muri ubu buryo tugiye kubagezaho ni kimwe mu bifasha uruhu rw’umuntu gukira ibishihi byo mu maso,gukuraho amabara,kurwanya umwera ndetse no gufasha uruhu kugira itoto.

  • • Ku muntu urwaye ibishishi mu maso, iyo akoresheje imvange y’umuneke umwe,igice cy’igikombe cy’amata n’igi rimwe ibi byose ukabyoga mu maso buri gitondo uko ubyutse bikiza burundu ibiheri byo mu maso.
  • • Gukoresha umuneke umwe uponze n’ubuki,ikiyiko kimwe ukabisiga mu maso bikamara iminota 20,hanyuma ukabyoga n’amazi meza bigashiraho bimaraho amabara aza mu maso cyangwa inkovu waba ufite zose
  • • Umuneke uvanze n’umutobe w’indimu ibiyiko bibiri nabyo ukabyisiga mu maso bikamara iminota 15 byamaze kumira ku ruhu ,nyuma ugakaraba neza bituma uruhu ruhora ruhehereye.
  • • Kuvanga umuneke na avoka ukabyisinga mu maso,ukabireka igihe cy’ iminota 25 hanyuma ukabona kubyoga ukabikuraho nabyo bituma uruhu ruhorana itoto iyo rusanzwe rukanyaraye cyangwa ruvuvuka.
  • • Umuneke uvanze n’isukari ;iyo ufashe umuneke ukawuponda ugashyiramo ikiyiko kimwe cy’isukari ukajya ubyisiga uko ugiye kuryama birinda uruhu rwawe kwibasirwa n’indwara z’uruhu zirimo n’ibiheri bikunda kuza mu maso.

Ubu ni uburyo wakwifashisha umuneke mu kwita ku ruhu rwawe rwo mumaso,ugakira ibishishi ndetse n’izindi ndwara zibasira uruhu kandi ugahorana itoto mu maso hawe hagahora hameze neza.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe