Menya imyenda ibera abantu bafite amaguru maremare cyane

Yanditswe: 23-07-2015

Hari igihe usanga umntu afite amaguru maremare cyane kuburyo ubona asa n’amasumba ukurikije imiterereye ukabona bitajyanye kandi ugasanga atazi n’imyenda ijyanye nuko ateye,ariko hari imwe mu myenda yiyubashye yambarwa n’abantu bafite ikibazo cy’uburebure bukabije bw’amaguru yabo,ukaba utamureba yambaye atyo ngo ubimenye.

Hari amakanzu aba ari maremare amanuka kugera ku birenge,akaba amanutse kuri taye ariko hasi agasa n’arekuye buhoro,niyo abera umuntu wese ugira ikibazo cy’amaguru ateye atyo,atajyanye n’indeshyo y’umuntu.

Amakanzu maremare asandaye nayo abera cyane abantu bafite bene iki kibazo cy’amagurur maremare cyane ,kuko iyo wambaye umwenda muremure usabagiye ntabwo umuntu ashobora kumenya imiterere y’amaguru yawe.

Ijipo ya droite igera munsi y’impfundiko nayo ni imwe mu myenda yambarwa n’abafite ikibazo cy’amaguru maremare ukabona nta kibazo kandi bitanagaragaza uburebure bwayo kuko bene iyi jipo itaba ari mini ndetse itari na ndende cyane.

Hari kandi amapantaro abera abantu bafite ikibazo cy’amaguru maremare bikabije.Aya mapantaro aba arekuye mu mataye y’uyambaye,naho igice cyo hasi hayo hafashe amaguru kuburyo ikoze nk’icupa ahagana hasi.

Iyi niyo myenda yiyubashye kandi igezweho ikunze kwambarwa ndetse ikanabera abantu bafite ikibazo cy’amaguru maremare akabije,atajyanye n’indeshyo ya nyirayo.Umuntu wese rero ugira ikibazo nkiki ntakwiye guhora yumva atewe ipfunwe n’imiterere y’amaguru ye,yibaza imyenda yakwambara.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe