Kwambara amapantaro ya deshire ntibivugwaho rumwe

Yanditswe: 29-07-2015

Muri iyi minsi usanga abakobwa benshi bo mu mujyi wa Kigali, cyane cyane abakiri bato baharaye kwambara amapantaro yacikaguritse ahantu henshi azwi ku izna rya ‘’deshure’’, nyamara ariko hari bamwe babibona nko guta umuco,abandi bakabifata nko kugendana n’ibigezweho nkuko bamwe babidutangarije.

Umurerwa ati’’hari amapantaro aba akabije kuba deshure ukabona yaracikaguritse cyane,kuburyo uyambaye ku bwanjye mba mbona atiyubashye.mba mbona kandi ari ukwigana imyambaro y’abanyamahanga tugakabya, kuko iriya myenda nyifata nk’iy’abasitari kuko ni nabo bakunda kuyambara.

Clemantine nawe ati ;’’ hari deshire zitagize icyo zitwaye,usanga zicitse gake bidakabije,ukabona ideshiye nko ku mifuka y’inyuma cyangwa mu mavi ho gato.bene iyi mbona kuyambara nytacyo byaba bitwaye,kuko umuntu wese usanzwe yambara amapantaro niyo yayambara nta kibazo ariko mbona ikabije cyane kgucikagurika nta mwambaro uba urimo rwose.’’

Uwitwa joselyne we ngo asanga nta kibazo na kimwe kiri mu kwambara imyenda ya deshire.Yagize ati ;’’ iyo umuntu yumva umwenda ntacyo umubangamiyeho kandi akumva awukunze nta cyamubuza kuwambara.Jyewe mbona nta mpamvu nimwe yabuza umuntu kwiyambarira.

Kwizera Remy ni umucuruzi w’imyenda mu mujyi wa Kigali,akaba acuruza amapantaro y’abakobwa,avuga ko abakobwa bamaze iminsi itari mike baharaye kwambara amapantaro ya deshire ariko agahamya ko iziba zikabije zikunze kugurwa n’abakobwa bakiri bato bamwe baba bakibyiruka cyangwa ababa bashaka kwigana abasitari naho izidacitse cyane zikagurwa n’abakobwa b’inkumi.

Mama Kevin,nawe ni umubyeyi ukuze yagize icyo avuga ku mapantaro ya deshire.Yagize ati ;’’ jyewe rwose nta mwana wanjye uretse n’umukobwa nta n’umuhungu wanyambaraho iriya myenda iba icikaguritse wagira ngo umuntu aba yabuze ibyo yambara,kuko mbibona nko guta umuco abana bacu birirwa bigana iby’abanyamahanga bidafite n’umumaro.Nkanjye iyo mpuye n’umukobwa wambaye ibicikaguritse mbona nta nkumi imurimo kuko umukobwa nuwambara imyenda yiyubashye.’’

Nguko uko amapantaro ya deshire,avugwa na bamwe mu bakobwa bo mu mujyio wa
kigali nkuko babidutangarije,bikaba bigaragara ko abantu benshi batabona amapantaro ya deshire nk’umwenda wiyubashye.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe