Dore uko wadodesha isakoshi isa n’inkweto mu gitenge

Yanditswe: 02-08-2015

Muri iyi minsi abantu benshi cyane cyane abagore n’abakobwa baharaye kudodesha imyenda,amasakoshi n’inkweto mu bitenge ariko noneho ugasanga bambaye inkweto zisa neza n’isakoshi cyangwa isakame aribyo bita imyambaro ya kinyafurika kuko bikunze gukoreshwa n’abanyafurika cyane.

Inkweto ziciye bugufi cyane zidoze mu gitenge ndetse n’agasakoshi gato gafite umushumi w’icyuma kiboshye nk’umunyururu,kandi nako kakaba gasa n’igitenge kidozemo inkweto,bigezweho cyane muri iyi minsi bikaba bikunda kwambarwa n’abakobwa bakiri bato.

Hari kandi inkweto zijya kuba ndende buhoro nazo zidoze mu gitambaro cy’igitenge ndetse n’isakoshi nini nayo idoze mu gitenge gisa n’icy’inkweto.Iyi sakoshi rero n’izi nkweto bikunze gukoreshwa n’abakobwa b’inkumi cyangwa abagore.

Ubundi nanone usanga umukobwa cyangwa umugore yaradodesheje inkweto ijya kuba ndende ariko bidakabije,akadodeshamo n’isakame ntoya.Ibi nabyo bikaba bigezweho cyane muri iyi minsi ndetse bikaba bikunze no kwambarwa mu birori.

Hari nanone udodesha inkweto zo hasi cyane zifunze maze akadodesha nisakame nayo ntoya,akaba ndetse yanaboneraho gukoresha n’amaherena n’igikomo byose bidoze mu gitenge.Iyi nayo ni imyambaro y’abakobwa bakiri bato.

Aya niyo masakoshi ,amasakame ndetse n’inkweto usangana abantu benshi muri iyi minsi,aribyo bita imyambaro ya kinyafurika . izi nkweto n’aya masakoshi kandi nubwo biba bigaragara nk’ibidoze mu gitenge gusa ariko ushobora no kwigurira isakoshi isanzwe n’inkweto zisanzwe maze bakabidoderaho igitenge inyuma.

Nziza paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe